Umugabo yakoresheje urukero atema umugore we atwite, biviramo uruhinja urupfu

Polisi y’Ubuhinde ivuga ko umugore utwite bivugwa ko inda ye yatemwe igatoborwa n’umugabo we akoresheje urukero, yabyaye umwana w’umuhungu upfuye. Umuryango w’uwo mugore uvuga ko uwo mugabo yakoze urwo rugomo kuko yashakaga kumenya igitsina cy’umwana uzavuka.

Uyu muryango, uvuga ko uwo mugore n’umugabo bafitanye abana batanu b’abakobwa kandi ko uwo mugabo yari amaze igihe yotsa igitutu umugore we ngo abyare umuhungu.

Uwo mugabo yatawe muri yombi. Avuga ko atakomerekeje umugore we ku bushake, ko ahubwo ibyabaye ari impanuka.

Ibi byabereye mu karere ka Badaun muri leta ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde, ikaba ari nayo leta ituwe cyane kurusha izindi.

Abakuru muri polisi y’Ubuhinde babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo mugore wakomerekejwe, ubu igikomere cye cyorohejwe kitakomeje kumuzahaza, aho ari mu bitaro byo mu murwa mukuru Delhi.

Umukobwa uvukana n’uwo mugore yavuze ko abo bashakanye bari bamaze igihe batongana bishingiye ku kutabyara umwana w’umuhungu, nkuko bitangazwa n’ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hindi.

Musaza w’uwo mugore avuga ko uwo mugore yajyanwe i Delhi ku cyumweru bagiriwe inama n’abaganga kubera ko igikomere cye cyari kimeze nabi cyane.

Umugabo yavuze ko atibasiye umugore we ku bushake. Yabwiye ibitangazamakuru byo mu Buhinde ko yamutereye urukero, ariko ko atari azi ko rumukomeretsa bikomeye gutyo.

Ati: “Mfite abana batanu b’abakobwa, umwe mu bahungu banjye arapfuye. Ndabizi ko abana ari impano itangwa n’Imana. None ubu ikigiye kuba icyo ari cyo cyose, kibe”. Polisi ikomeje gukora iperereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →