Agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi muri Mali kasabye ikurwaho ry’ibihano

Koloneli Assimi Goïta ukuriye Leta ya gisirikare yafashe ubutegetsi muri Mali, yasabye umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere (CEDEAO/ECOWAS) kuvanaho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu wafatiye Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2020.

Koloneli Goïta abisabye nyuma y’ishyirwaho rya perezida w’inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) w’umusivile ariko wahoze ari umusirikare ubu wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Koloneli Goïta ni we uzaba visi perezida muri iyo leta.

Ku wa mbere tariki 21 Nzeri 2020, abakuriye agatsiko k’abasirikare muri Mali bagennye Bah N’Daw wahoze ari minisitiri w’ingabo ngo abe perezida w’inzibacyuho, byitezwe ko izageza mu butegetsi bw’abasivile mu mezi 18 ari imbere. Biteganyijwe ko uwo perezida w’inzibacyuho arahira ku wa gatanu.

Avugira mu birori byizihijwe ejo ku wa kabiri by’isabukuru y’imyaka 60 Mali imaze ibonye ubwigenge yakuye ku Bufaransa, Koloneli Goïta yanasabiye ubufasha ingabo z’Ubufaransa n’iz’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ziri muri icyo gihugu.

Kuba izo ngabo ziri muri Mali aho zirwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya isilamu, BBC itangaza ko byagiye akenshi bitavugwaho rumwe, bamwe basaba ko zihava naho abandi bashyigikiye ko zihaguma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →