Urubyiruko rukora imirimo yo kubaka ku byumba by’amashuri mu karere ka Huye ruravuga ko gukora aka kazi byatumye badahugira mu bibarangaza birimo n’ibiyobyabwenge, ahubwo bibafasha kwiteza imbere kuko amafaranga babona bayaguramo amatungo magufi.
Ibi, uru rubyiruko rwabibwiye umuryango wa FPR Inkotanyi uri muri gahunda yo gusura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu karere bareba aho ibyumba by’amashuri bigeze ndetse n’uko serivisi zitangwa zigera ku baturage. Iyubakwa ry’ibi byumba, ryatanze n’akazi ku bantu batandukanye barimo n’urubyiruko.
Uru rubyiruko ruhamya ko kubona akazi byarinze uburangare no kwishora mu biyobyabwenge ndetse n’ibigare bibashora mu ngeso mbi.
Nshimiyimana Etienne umwe muri urwo rubyiruko yagize ati:” ndabyuka mu gitondo nkaza hano ku kazi ngataha nimugoroba nta mwanya wo kurangara ahubwo mpita njya kwahirira amatungo yanjye kuko iyo mbonye amafaranga mpita ngura itungo kugira ngo nange ntere imbere”.
Nshimiyimana kandi avuga ko kuba yubaka ku kigo yigaho bimuteye ishema kuko aba ari n’umusanzu ukomeye atanga ku kigo cye.
Vuganeza Aaron Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’amajyepfo, avuga ko nk’uko biri mu nshingano zabo zo kureba uko servisi zitangwa ku baturage babigizemo uruhare, ashima uburyo uru rubyiruko rutanga umusanzu mu kwiyubakira amashuri bigiramo badataye umwanya mu bibarangaza.
Vuganeza yagize ati:” birakwiye ko buri muturage agira uruhare muri servisi zimugenewe kugira ngo buri wese atange umusanzu mu iterambere ry’igihugu”.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko kubera aka kazi urubyiruko rukora rutakirirwa ruzerera, ko kandi rugakuramo inyungu. Gusa agasaba abacyiga kwibuka ko no gusubira mu masomo ari ngombwa, n’ubwo batari ku ishuri ngo ntibagomba kubyibagirwa.
Mayor Sebutege yagize ati:” Turashimira urubyiruko ruri gukoresha uyu mwanya mu bikorwa bibyara inyungu ariko tukanenga n’abatariho bakora, ubunebwe ntitwabushyigikira. Ikindi kandi tukabashishikariza no kutibagirwa gukurikira amasomo kugira ngo bazasubire ku ishuri bafite inyunganizi ariko bibuka n’amasomo”.
Uretse urubyiruko rwiteje imbere kubera aka kazi, n’abandi byabafashije kwikura mu bukene no kwizigamira ejo hazaza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com