Ghana iri gutekereza icyiciro cya kabiri cyo kwandika abatora mu matora rusange

Ku wa kane tariki ya 24 Nzeri 2020, komisiyo ishinzwe amatora (EC) yo muri Ghana yasuzumye icyiciro cya kabiri cyo kwandika abatora mu matsinda yihariye mbere y’amatora rusange azaba mu Kuboza uyu mwaka wa 2020.

EC yabwiye abahagarariye amashyaka mu nama ngishwanama y’ishyaka (IPAC) ko iyandikwa ry’inyongera rizareba ibyiciro bitatu by’abatora bujuje ibisabwa.

Muri abo harimo abantu bari hanze y’igihugu mu gihe COVID-19 yababuzaga kuza mu gihugu, abari mu kato k’iminsi 14 bakaba badashobora kugira uruhare mu iyandikwa ry’amatora rusange, ndetse n’abatora bujuje ibisabwa batanze indangamuntu y’itora ariko amazina yabo akaba atagaragara ku rutonde rw’itora.

Icyakora, abahagarariye ishyaka rishya riharanira gukunda igihugu hamwe na Kongere y’igihugu iharanira demokarasi itavuga rumwe n’ubutegetsi mu nama ya IPAC bavuze ko abajya kwiyandikisha mu bikorwa by’inyongera batazashobora gutora mu matora yo mu Kuboza kuko kwiyandikisha kwabo kutujuje ubuzimagatozi mu gihe cy’iminsi 60, mbere y’amatora.
Source: XINHUA

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →