Perezida Donald Trump, ntakozwa ibyo gutanga ubutegetsi mu mahoro mu gihe yatsindwa amatora

Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yanze kwiyemeza kuzahererekanya ubutegetsi mu mahoro mu gihe yaramuka atsinzwe amatora ya Perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, yagize ati: “Tuzagomba kureba uko bigenda. Ibyo murabizi”.

Perezida Trump yanavuze ko yemeza ko ibizava mu matora bishoboka ko bizakemurirwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Amerika, na none yongera kuvuga ko adashira amakenga uburyo bwo gutora hifashishijwe uburyo bw’iposita, avuga ko bwabamo uburiganya.

Leta zimwe z’Amerika zikomeje gushishikariza abaturage kuzatora bifashishije iposita, zivuga ko bikenewe ko Abanyamerika barindwa icyorezo cya coronavirus.

Ni iki Perezida Trump yavuze?

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba (ku masaha y’Amerika), Perezida Trump yabajijwe n’umunyamakuru niba yakwizeza ko azahererekanya ubutegetsi mu mahoro “atsinze, atsinzwe cyangwa anganyije” na Joe Biden.

Kugeza ubu, mu gihe habura iminsi 41 ngo amatora abe, amakusanyabitekerezo mu gihugu agaragaza ko Bwana Biden arusha Perezida Trump amahirwe menshi yo kuba yatsinda amatora.

Perezida Trump, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yagize ati: “Maze igihe ninubira bikomeye amatora. Kandi amatora ameze nabi cyane”.

Ubwo umunyamakuru yasaga nk’umuhinyuza avuga ko “abantu barimo guteza imidugararo”, Perezida Trump yahise asobekamo ati: “Va ku by’amatora, kandi uzabona ko azaba arimo amahoro cyane – nta hererekanya rizabaho, mvugishije ukuri, hazakomeza ubutegetsi buriho“.

Mu 2016, Perezida Trump nabwo yanze kwiyemeza ko azemera ibyavuye mu matora aho yari ahatanye na Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavugaga ko Madamu Clinton abangamiye demokarasi.

Byarangiye Perezida Trump atsinze ayo matora, nubwo yabuzeho amajwi miliyoni eshatu ku kigero cyari kimenyerewe cy’intsinzi, amatora yakomeje kunenga nubwo yari yayatsinze.

Mitt Romney, senateri w’umurepubulikani, udasanzwe muri iryo shyaka kuko ajya anyuzamo akanenga Perezida Trump, yanditse kuri Twitter ati: “Icya ngombwa muri demokarasi ni ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro; ibyo bitabayeho byaba ari muri Belarus [ahaherutse kuba amatora atavuzweho rumwe]”.

Akomeza ati “Ikintu icyo ari cyo cyose cyo kuvuga ko perezida ashobora kutazubaha ibi biteganywa n’itegekonshinga ni ibintu bitakwiyumvishwa kandi bitakwemerwa”.

Abademokarate ni iki bavuze?

Aganira n’abanyamakuru muri leta ya Delaware, Bwana Biden yavuze ko amagambo ya Perezida Trump ku ihererekanya ry’ubutegetsi “nta bwenge burimo“.

Itsinda rishinzwe kwamamaza Biden ryavuze ko ryiteguye “amayeri” ayo ariyo yose ya Perezida Trump.

Iryo tsinda ryongeyeho ko “guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] ishoboye neza cyane guherekeza igasohora muri White House abahayobeye bakahinjira nta ruhushya babifitiye”.

Bwana Biden na we ashinjwa na bamwe guhembera imidugararo mu matora kubera amagambo yavuze mu kwezi kwa munani ati: “Haba hari uwibwira ko hazaba urugomo rucye muri Amerika Donald Trump niyongera gutorwa?”.

Mu kwezi gushize kwa munani, Madamu Clinton yashishikarije Bwana Biden ko kuri iyi nshuro mu ijoro ryo ku munsi w’amatora atazemera ko yatsinzwe “uko byagenda kose” babaye begeranye cyane mu majwi.

Yavuze ko bishoboka ko abarepubulikani bashobora kugerageza “kuvangavanga abatatoye” bakaniyambaza abanyamategeko babo mu kwanga ibyavuye mu matora. Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, Perezida Trump yongeye gushimangira umwanzuro we wo gusaba ko mu rukiko rw’ikirenga hongerwamo undi mucamanza mushya mbere y’amatora, kuko ngo abona ko ibyavuye mu matora bizakiranurwa n’urwo rukiko.

Perezida Trump nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko azagena umucamanza w’umugore muri uru rukiko kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru, uyu akazaba asimbuye umucamanza Ruth Bader Ginsburg uherutse kwitaba Imana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →