• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Umupolisi i London yishwe arashwe n’umugabo wasakwaga

Umwanditsi
September 26, 2020

Umupolisi yishwe arashwe ku kigo gifungirwamo abantu cyo mu gace ka Croydon kari mu majyepfo y’umurwa mukuru London mu Bwongereza. Uwo mupolisi w’umugabo w’ipeti rya ‘sergent’ (sergeant) yarashwe mu gatuza ubwo umugabo, wari watawe muri yombi, yasohoraga imbunda arimo gusakwa.

BBC yabwiwe ko uwo mugabo ucyekwa yari yazanywe aho hafungirwa abantu atwawe mu modoka ya polisi, kurasa bikaba byabaye ubwo yari arimo kubazwa kuri Covid-19.
Uwo mugabo ucyekwaho kwica uwo mupolisi bivugwa ko yahise yirasa, ariko ntiyapfa. Ararembye bikomeye aho ari mu bitaro avurwa ibikomere by’amasasu.

Uwo mupolisi, utatangajwe izina, yahawe ubutabazi bwihuse aho byabereye mu ijoro ryacyeye, ariko aza gupfira mu bitaro.

Minisitiri w’intebe Boris Johnson yagize ati: “Turimo umwenda munini abashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo tugire umutekano”.

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Nifatanyije cyane n’umuryango, inshuti n’abakoranaga n’umupolisi wiciwe i Croydon mu ijoro ryacyeye”.
Ucyekwaho kumwica yatawe muri yombi.

Byemezwa ko uwo mupolisi yaburaga ibyumweru bicye ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nta mbunda za polisi zabonetse aho hantu byabereye hafi ku isaha ya saa munani na 15 ku isaha yo muri iki gihe mu Bwongereza, ni ukuvuga hafi saa cyenda na 15 z’ijoro ryacyeye mu Rwanda no mu Burundi.
Polisi y’Ubwongereza yavuze ko umuryango w’uwo mupolisi uri kwihanganishwa n’itsinda ribishinzwe rya polisi.

Uyu mupolisi wishwe arasiwe i Croydon abaye uwa 17 muri polisi y’Ubwongereza wishwe arashwe kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Dominic Casciani.

Kuva mu ntangiriro y’ikinyejana cya 20, abapolisi 73 ni bo bishwe barashwe n’abagizi ba nabi mu Bwongereza, hatabariwemo abo muri Ireland y’amajyaruguru, nkuko uyu munyamakuru akomeza abivuga.

Nyinshi muri izo mpfu nkuko BBC ikomeza ibitangaza, izirenga 50 zabaye kuva mu mwaka wa 1945. Ubusanzwe abapolisi bo mu Bwongereza nta mbunda bitwaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga