Icyifuzo cya Kabuga cyo kutajyanwa i Arusha cyanzwe n’urusesa imanza mu Bufaransa

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze ikirego cya Félicien Kabuga gisaba gutesha agaciro icyemezo cy’izindi nkiko zategetse ko yohererezwa urukiko mpuzamahanga rwa ONU i Arusha ruburanisha imanza z’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uru rukiko rwategetse ko ashyikirizwa urukiko mpuzamahanga, nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko BBC yaboneye kopi. Mu rukiko mu kwezi kwa gatanu Bwana Kabuga w’imyaka 85 nk’uko bivugwa n’urukiko, (ariko we avuga ko afite 87), ibyaha aregwa yabyise “Ibinyoma”.

Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro zimwe mu mpamvu zatanzwe n’uruhande rwa Bwana Kabuga zirimo uburwayi. Uruhande rwa Bwana Kabuga ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’uru rukiko.

Ruvuga ko kuba uyu uregwa ibyaha bya jenoside yarashakishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 15 ishize, akwiriye guhabwa urwo rukiko.

Uru rukiko rwashimangiye ko inkiko zabanje zagaragaje neza ko nta ngingo y’amategeko ibangamira kohereza Bwana Kabuga muri gereza y’urukiko rwa ONU i Arusha.

Umwanzuro w’urukiko ruri hejuru y’izindi mu Bufaransa nta handi ujuririrwa mu nkiko zaho. Ubucamanza bw’Ubufaransa bufite igihe kigera ku kwezi ngo bwohereze uregwa mu rukiko rwa ONU.

Ni iki Urukiko rwavuze?

Urukiko rusesa imanza rwavuze ko tariki 29/04/2013 urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpanabyaha rwa Arusha, rwatanze ku bihugu byose ‘manda’ yo gufata Kabuga no kumushyikiriza urwo rwego.

Urukiko ruvuga ko ibyo bituma Ubufaransa, bwemera ingingo za ONU zashyizeho urwo rukiko, bufite inshingano yo kubahiriza ibyo rusaba.

Bwana Kabuga yafashwe tariki 16 z’ukwezi kwa gatanu 2020 i Asnières sur Seine mu nkengero za Paris.

Ku ngingo y’amagara ya Bwana Kabuga, urukiko rwavuze ko inkiko zabanje zerekanye ko, mu kubazwa gutandukanye yakorewe, hari umusemuzi kuko uregwa atavuga igifaransa, nta bimenyetso bibangamiye uburenganzira bwa muntu ku magara ye igihe yaba yohererejwe urwego rwamusabye.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo y’uruhande rw’uregwa ivuga ko yafashwe ibipimo bya ADN binyuranyije n’amategeko, nta shingiro ifite kuko “byakurikije amategeko agenga gupima hagamijwe kwemeza umwirondoro w’uwafashwe ukekwaho ibyaha”.

Uruhande rw’uregwa rwari rwatanze ingingo y’ibyago biri mu kumuvana mu Bufaransa mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 no kumujyana aho atizeye ubuvuzi muri Tanzania.

Aha urukiko rusesa imanza rwavuze ko tariki 20/05/2020 umushinjacyaha wa ruriya rwego rw’i Arusha yizeje ko urwo rwego “ruzita ku buzima bwe”.
Uru rukiko ruvuga ko rwemeje ibyavuzwe n’urukiko rw’ubujurire ko “nta cyemezo cya muganga kibuza ko afungwa cyangwa yakoherezwa” ahandi.

Ku mpungenge z’uruhande rw’uregwa ko urwego rw’i Arusha rushobora kumwohereza mu Rwanda ngo kuko hari abandi rwahohereje, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko uru rukiko ruvuga ko “nta kimenyetso cyangwa ingingo yashingirwaho yemeza” ibyo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →