Xi Jinping yashimiye Emir, umuyobozi mushya wa Koweti

Kuri uyu wa kane tariki 01 Ukwakira 2020, Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yashimye Sheikh Nawaf Al-Ahmad Al-Jaber Al-Sabah warahiriye kuba Emir mushya wa Koweti.

Mu butumwa bwe, Xi yavuze ko kuva ibihugu byombi byashyiraho umubano m’ububanyi n’amahanga, umubano w’ibihugu byombi wateye imbere kandi Ubushinwa na Koweti byabaye inshuti n’abafatanyabikorwa bivuye ku mutima.

Perezida w’Ubushinwa yavuze ko aha agaciro cyane iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi kandi ko yiteguye gufatanya na emir mushya kwihutisha iterambere ryuzuye ry’ubufatanye bw’ibihugu by’Ubushinwa na Koweti kugira ngo bigirire akamaro ibihugu byombi.

Ku wa kabiri, Sheikh Nawaf yagizwe emir mushya nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Emir Sheikh Sabah Al-Ahmad Al-Jaber Al-Sabah.

Ku wa kabiri, nyakwigendera wa Koweti Emir Sheikh Sabah yitabye Imana afite imyaka 91. Sheikh Nawaf yavutse ku ya 25 Kamena 1937. Ku ya 7 Gashyantare 2006, yagizwe igikomangoma.
Source: CGTN

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →