• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Indwara zifata amenyo zifitanye isano no kutayagirira isuku- Dr Leon

Umwanditsi
October 2, 2020

Mu gihe hari abaturage bumva ko kurwara amenyo biterwa n’umubiri w’umuntu kuko ngo ushobora no kutayagirira isuku ariko ntagire ikibazo, inzobere mu buvuzi bw’amenyo zo ziburira abakeresa isuku yayo.

Bimenyerewe ko abantu bakoresha imiti y’amenyo inyuranye mu rwego rwo kuyasukura ndetse no kuyarinda indwara zitandukanye, Abaganga b’amenyo bahora badukangurira kwita ku menyo yacu twirinda ibishobora kuyangiza kuko bishobora kutuviramo indwara zayo zikomeye akenshi zinatuma birangira bayakuye cyangwa akikura ubwayo kubera indwara zitandukanye zayafashe ntitwivuze hakiri kare.

Nubwo izi nama zose tuzigirwa n’abanganga ariko hari abaturage bavuga ko bakora isuku yayo ariko bigakorwa mu buryo bushobora guteza ibibazo.

Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com bavuga ko koza amenyo babifata nk’ibintu bisanzwe kuribo kuko n’ubikoze, abikora agamije gukiza impumuro mbi mu kanwa mu gihe ikijyanye n’indwara zishobora guturuka ku kutita kw’isuku yayo mu buryo buhagije zishobora kuba imbarutso y’izindi ndwara.

Umwe muri aba baturage ati:”Nibyo njyewe mbyuka mu gitondo njya mukazi ariko amenyo yanjye nyoza nk’amasegonda icumi ngahita nigira mukazi ibi kandi mbikora mu gitondo gusa kuko iyo mbyutse mba nifitiye umunaniro”.

Undi, avuga ko yakuwe amenyo ane(4) nyuma yo kumurya akagana kwa muganga agasanga ari ngombwa ko yose bayakuramo uko ari ane. Yemeza ko atajyaga yoza amenyo ye akoresheje imiti yabugenewe kuko yumvaga ntacyo bimutwaye kutayagirira isuku.

Dr Twagirumukiza Leon umuganga w’amenya mu bitaro bya Kigali la Medicale avuga ko ari ngombwa kugira isuku y’amenyo kuko nayo ni kimwe mu bice by’umubiri bikenerwa kwitabwaho cyane.

Ati:” Ni byiza koza amenyo gatatu k’umunsi ukoresheje uburoso bworoshye n’umuti wabugenewe kuko iyo utogeje amenyo neza ashobora kugira ikibazo cyo kuvungagurika bikaba byanateza n’izindi ndwara nk’ifumbi. Avuga ko ari ingenzi kwita ku menyo, ariko na none igihe uyarwaye agize ikindi kibazo kidasanzwe akihutira kujya kwa muganga.

Isuku y’amenyo idusaba kuyoza kenshi bishoboka ugamije kuyarinda ibyo tuba twashyize mukanwa bifite amasukari abika microbes zicukura amenyo cyangwa zikayanduza. Dusabwa kandi byibuza koza amenyo yacu neza twitonze dukuramo ibiribwa biba byihagitse hagati y’amenyo kandi ibyo tukabikora byibuza gatatu ku munsi, ndetse na buri nyuma yo gufata amafunguro.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga