Ihuriro ry’inyeshyamba muri Sudani ryashyize umukono ku masezerano y’amahoro

Kuri uyu wa gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020, abayobozi b’inzibacyuho ba Sudani n’Itsinda rigari ry’inyeshyamba basinyanye amasezerano y’amahoro yemejwe muri Kanama agamije guhagarika intambara z’abenegihugu zimaze imyaka ibarirwa muri mirongo, ni umuhango wanyuze kuri televiziyo i Juba.

Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok yanditse kuri Twitter ku wa gatanu ageze i Juba, umurwa mukuru wa Sudani yepfo ko ikibazo gikomeye gikurikiraho ari ugukorana n’abafatanyabikorwa bose bo mu karere ndetse n’amahanga kugira ngo bamamaze ayo masezerano n’inyungu zayo.

Kugera ku bwumvikane n’inyeshyamba mu ntara za kure ya Sudani byabaye intego ikomeye kuri guverinoma y’inzibacyuho, yafashe ubutegetsi nyuma y’imyivumbagatanyo ya rubanda yatumye ingabo zihirika perezida Omar al-Bashir muri Mata 2019.

Abayobozi b’abasivili bo muri Sudani bizeye ko aya masezerano azabafasha kubyutsa ubukungu bw’igihugu mu kugabanya amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare, atwara igice kinini cy’ingengo y’igihugu.

Ku wa gatandatu, i Juba umukono washyizwe ku masezerano y’amahoro yageze mu mpera za Kanama hagati ya guverinoma ya Sudani n’umutwe w’impinduramatwara ya Sudani, ihuriro ry’imitwe myinshi yitwaje intwaro.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva Kiir, igihugu cye cyabonye ubwigenge mu 2011 nyuma y’intambara yabaye mu myaka myinshi ishize. Umuyobozi w’inama yigenga ya Sudani, Jenerali Abdel-Fattah Burhan na Jenerali Mohammed Hamadan Dagalo, na bo bitabiriye uyu muhango. Dagalo, umuyobozi w’ingabo zishinzwe ubufasha bwihuse, akaba ariwe washyize umukono ku masezerano hamwe n’abayobozi b’inyeshyamba.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza ngo aya masezerano azafasha kwiyobora ku intara y’amajyepfo ya Blue Nile, Kordofan y’Amajyepfo na Kordofan y’iburengerazuba. Ingabo z’inyeshyamba zigashyirwa mu ngabo za Sudani.

Ihuriro ry’impinduramatwara ya Sudani, rishingiye mu burengerazuba bwa Darfur, Kordofan y’Amajyepfo na Blue Nile, ni umwe mu mutwe uharanira demokarasi watumye habaho imyigaragambyo yo kurwanya al-Bashir, ariko inyeshyamba ntizashyigikiye byimazeyo ingufu z’abasirikare n’abasivili- kugabana amasezerano. Ayo masezerano akubiyemo igihe ntarengwa cy’amezi atandatu yo kugera ku mahoro, cyatangiye muri Gashyantare.

Umutwe munini wa Sudani wigometse ku butegetsi uri mu majyaruguru uyobowe na Abdel-Aziz al-Hilu, wagize uruhare muri ibyo biganiro ariko ukaba utarabona amasezerano na guverinoma.

Al-Hilu yasabye ko igihugu kitagira uruhare mu idini mu gushyiraho amategeko, gusenya imitwe yitwara gisirikare ya al-Bashir no kuvugurura ingabo z’igihugu. Iri tsinda ryavuze ko niba ibyifuzo byayo bitujujwe, bizasaba kwishyira ukizana mu turere igenzura nko mu ntara ya Blue Nile na Kordofan y’Amajyepfo.

Ibiro bya Hamdok bivuga ko Al-Hilu yitabiriye umuhango wo ku wa gatandatu maze ahura na Hamdok na Kiir kugira ngo baganire ku biganiro bikomeje hagati y’umutwe we na guverinoma.
Undi mutwe w’inyeshyamba ukomeye, ni Sudani Liberation Movement-Army iyobowe na Abdel-Wahid Nour, wanze guverinoma y’inzibacyuho kandi ntibitabiriye ibiganiro.

Urugendo rwa Nour rwanenze ayo masezerano, ruvuga ko mu itangazo ryarwo “rudatandukanye” n’andi masezerano yabanjirije aya atararangije intambara.

Ishyaka rya gikomunisiti rya Sudani, riri mu myigaragambyo yafashije guhirika al-Bashir, naryo ryamaganye aya masezerano ko ari ‘ikintu kibangamiye ubusugire bwa Sudani n’ejo hazaza.

Ku wa kane, iryo shyaka ryatangaje ko aya masezerano ‘azateza amakimbirane mashya’ kubera ko indi mitwe y’inyeshyamba n’abagizweho ingaruka n’intambara y’abenegihugu itigeze yinjira muri ibyo biganiro.
Source:africanews

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →