Gasabo: Abarimu b’indashyikirwa bati“ Uburezi ntituburimo nk’akazi, ni impano”

Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020, mu Karere ka Gasabo ku Kicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi-REB, abarimu babaye indashyikirwa bashimiwe. Bahamya ko uyu mwuga kuribo ari impano kurusha uko wafatwa nk’akazi gasanzwe, ko icyo bashyize imbere ari ugufasha no kwita kubo bashinzwe.

Mwarimu Murenzi Sixbert, ni umwe mu ndashyikirwa z’uyu mwaka. Yigisha ku ishuri ryisumbuye rya GS Gicaca riherereye mu Murenge wa Gikomero ho mu Karere ka Gasabo. Yabwiye intyoza.com ko uyu munsi kuriwe ari ibyishimo bidasanzwe nka mwarimu wabaye indashyikirwa.

Murenzi, yahawe Tablet nk’ishimwe cyangwa se igihembo cy’umwarimu w’indashyikirwa. Yahawe kandi impamyabushobozi nk’igihembo cy’umwarimu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gufasha no kwita ku banyeshuri muri ibi bihe by’icyorezo cya Corona virusi mu karere ka Gasabo.

Murenzi yatangarije intyoza.com ko yakoze Udushya twinshi twamufashije kuba umwarimu wahize abandi mu kuba indashyikirwa mu karere ka Gasabo uyu mwaka. Muri ibyo bikorwa harimo ko yakoze umuyoboro (channel) ya YouTube, ayita Ubuhangange tv, akaba yaranyuzagaho amasomo kugirango abashe gufasha abanyeshuri bari mu rugo kubera ingaruka za Corona.

Mu bikorwa bye, si ibyo gusa ngo kuko akimara kubona ukuntu abana barimo guhohoterwa yatangiye kwandika ikinamico yise inzirikwiye akajya ayicisha kuri radio agamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu n’abana muri rusange.

Mwarimu Sixbert Murenzi.

Uyu Murenzi Sixbert kandi yatangarije umunyamakuru ko nyuma yo kwakira iki gihembo adateze gutezuka ku byo yakoze, ahubwo ko afite byinshi agiye gukora mu rwego rwo gufasha abanyeshuri ndetse n’abarezi bagenzi be. Avuga ko hari umushinga yiteguye gushyikiriza REB ikawumufashamo, aho uwo mushinga ngo ari uwo gukora urubuga (website) ikubiyemo ibidanago byose mwarimu akeneye kugirango yigishe. Ahamya ko ngo uyu mushinga ubaye ukunze byatuma hagabanyuka ibyo gukoresha impapuro n’amakaramu mu gihe mwarimu ari kudanaga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →