Ijwi ryo kuri WhatsApp ryatumye akatirwa igihano cy’urupfu

Abavoka bunganira uregwa, bavuga ko impaka zikomeye zashyizwe mu itsinda rya WhatsApp zatumye habaho igihano cy’urupfu ndetse n’umuryango urasenyuka kubera ibirego byo gutuka Intumwa y’Imana Muhamadi.

Umwunganizi muri studio ya muzika Yahaya Sharif-Aminu, yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe ku ya 10 Kanama 2020 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka urukiko rwa kisilamu mu majyaruguru ya Nijeriya.

Inyandiko y’urubanza ivuga ko Sharif-Aminu, ufite imyaka 22, yahamijwe icyaha cyo kuvuga “amagambo yo gutuka Intumwa Muhamadi mu itsinda rya WhatsApp,” bikaba binyuranyije n’amategeko agenga ibihano bya Leta ya Shariya ya Kano kandi ko ari icyaha gitanga igihano cy’urupfu.

Raporo zitandukanye zivuga ko aya majwi yasangijwe henshi, bitera uburakari bukabije muri leta zunze ubumwe z’abayisilamu, benshi.

“Umuntu wese utuka, asebya cyangwa avuga amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gusuzugura , umuntu nk’uwo aba akoze icyaha gikomeye gihanishwa igihano cy’urupfu”, nk’uko bisobanurwa n’inyandiko z’urukiko zahawe CNN n’abamwunganira.

Sharif-Aminu, inshuti ye Kabiru Ibrahim yavuze ko ari “umugwaneza, umunyedini kandi wubaha,” yemeye ibyaha byo gutuka Imana mu rubanza rwe, yemera ko yakoze amakosa.
Source:CNN

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →