• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo bahuguye inzego z’umutekano ku butabazi bw’ibanze

Umwanditsi
October 9, 2020

Abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami ry’ubuvuzi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2020 batangije igikorwa cyo kongerera ubumenyi abapolisi bo muri iki gihugu ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze.

Ni igikorwa cyari kiyobowe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni. Amahugurwa yahawe abapolisi ba Sudani y’Epfo 32 n’abandi bashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze nabo biteganywa ko bazahugura abandi.

Aya mahugurwa yabereye mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo ariwo Juba, abahugurwaga bahuguwe ku bijyane no gutabara ahakenewe ubutabazi bwihuse cyane nk’igihe hari uwabuze umwuka, ahabaye ikibazo cy’umuvundo, gukomereka ndetse n’uwagize imvune.

Aya mahugurwa kandi yatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho bahanaga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa, gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

SSP Urujeni yibukije abahuguwe ko kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no guhohotera abana ari bimwe mu bigomba kwitabwaho mu mutekano w’abaturage ndetse no kwita ku mitungo yabo. Yavuze ko ku Isi hose abagore n’abakobwa bakomeje guhohoterwa ariyo mpamvu kubarinda ari imwe mu nshingano z’inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Ituze ry’abaturage ni inshingano zacu, tugomba kumenya amategeko n’amabwiriza mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu cyane cyane by’umwihariko abagore n’abana kuko nibo usanga bibasiwe cyane kandi bagihura n’ingorane zikomeye ahabaye imvururu mu baturage”.

Abitabiriye amahugurwa nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwamda rubitangaza, bashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, bishimiye amahugurwa y’ingirakamaro bahawe ndetse ko afite akamaro azagira ku mutekano muri rusange.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga