Gisagara/Gishubi: Gahunda y’irerero ibonwa nka kimwe mu bisubizo ku burezi bw’abana

Abatuye akarere ka Gisagara, Umurenge wa Gishubi, Akagari ka Nyakibungo, bavuga ko biyemeje kugira uruhare mu bibakorerwa kuko bibafasha kugera ku iterambere ryifuzwa ku gihe. Gahunda y’amarerero, ni kimwe mubyo aba baturage bavuga ko bafatanije n’izindi nzego izahindura imibereho, igafasha mu burezi n’uburere bw’abana.

Mu Rwanda, kuva hashyirwa imbaraga muri gahunda y’ubudehe, imibereho y’abaturage yazamuye ibipimo. Bamwe mu batuye mu kagari ka Nyakibungo mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara bavuga ko bahisemo kwiyubakira irerero kuko basanze bizabagirira akamaro ndetse bigakemura ibibazo by’uburezi bihari.

kubufatanye n’urwego rwa DASSO, Ngabonziza Francois Regis Umuhuzabikorwa w’urwego rw’umutekano DASSO mu karere ka Gisagara avuga ko batazahwema gutera ingabo mu bitugu igikorwa cyose kizamura abaturage kuko ubufatanye hagati y’inzego n’abayoborwa aribyo bikenewe kugirango igihugu gitere imbere.

Rutaburingoga Jerome uyobora w’akarere ka Gisagara wifatanije n’aba baturage mu kubaka iri rerero avuga ko ibikorwa nk’ibi by’iterambere akarere kazakomeza kubishyigikira ariko yibutsa abaturage ko aribo ba mbere bagomba gufata iyambere bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Mu Karere ka Gisagara harabarurwa abana ibihumbi 43000 bitabira gahunda z’irerero. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, muri aka Karere buri kagari kazaba gafite irerero rijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →