Perezida Kagame, yashyizeho abasenateri 4 barimo Me Evode Uwizeyimana na Prof Dusingizemungu Jean Pierre

Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwaakira 2020, ashingiye ku biteganwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abasenateri 4 basimbura abasoje manda yabo.

Aba basenateri bashyizweho ni; Prof Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), hari Uwizeyimana Evode wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, aho yaje gutakaza uyu mwanya azira guhohotera umukobwa w’umusekirite. Abandi basenateri bashyizweho ni Kanziza Epiphanie na Twahirwa Andre.

Uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe:

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →