Ihingwa ry’urumogi mu mboni za Mutimawurugo Claire, urwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Umuhanzi Mutimawurugo Claire, impirimbanyi mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, avuga ko nubwo hemejwe ihingwa ry’urumogi mu Rwanda ku bw’inyungu z’inganda zikora imiti, ko asanga hakwiye gukaza ingamba zizatuma hatabaho icyuho cy’uko rwakwirakwizwa mu baturage.

Mutimawurugo Claire, nkusanzwe akora Ubukangurambaga bwiswe “HASHYA IBIYOBYABWENGE mu Mashuri Abanza n’Ayisumbuye”, yemeza ko ubwo buhinzi bw’urumogi ntacyo bubangamiye Abanyarwanda, kuko impamvu rugiye guhingwa zumvikana, ko ikibazo abona gishobora kuvuka ari igihe hatashyirwamo imbaraga, ingamba ndetse n’amabwiriza ahamye mu ihingwa n’ikoreshwa ry’urumogi mu Rwanda.

Asanga iki gihingwa cyemewe guhingwa bwa mbere ku mugaragaro ku butaka bw’u Rwanda, bikwiye ko bikorwa n’abantu runaka babiherewe uburenganzira, bigakorerwa ahantu hazwi, bityo bikazorohera inzego z’ubuyobozi zitandukanye kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo n’ingamba kuri iki gihingwa (urumogi).

Agira kandi ati“ Bitewe nuko abantu bagize ikibazo kuri iki kintu cyo guhinga urumogi, hategurwe ubukangurambaga, Abanyarwanda basobanurirwe ingamba n’ Amabwiriza ajyanye nabyo. Bitabaye ibyo, wajya usanga twa turima tw’ igikoni duhinga iwacu turwanya imirire mini, tubaye uturima tw’ urumogi rwakwangiza byinshi mu muryango Nyarwanda”.

Akomeza ati“ Ku bukangurambaga bwa “HASHYA IBIYOBYABWENGE” nsanzwe nkora, ntabwo nacika intege, ahubwo nicyo gihe cyo gukora cyane kugirango uruhare rwanjye rugaragare nkuko niyemeje gukorera igihugu no gutanga umusanzu wanjye mukubaka ejo hazaza hazira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge”.

Mutimawurugo, ahamya ko ari ngombwa ko “AMADOVIZE” yinjira mu gihugu, ariko kandi ko n’ Abana b’Abanyarwanda bagomba kugira Ubuzima bwiza n’ ubwenge butayobejwe n’ibiyobyabwenge.

Mu ihingwa ry’urumogi ku butaka bw’u Rwanda, mu mboni za Mutimawurugo Claire, ni uko hasabwa uruhare rwa buri munyarwanda n’umuturarwanda, kumva neza impamvu yo kuba ku butaka bw’u Rwanda hagiye guhinga urumogi ku mugaragaro. Asaba buri wese kwibuka neza ko Amategeko y’u Rwanda ahana yihanukiriye ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge harimo n’urumogi.

Mutimawurugo, asaba inzego zitandukanye ko zikomeza gufatanya nawe mu bukangurambaga, kuko iki gikorwa cya “HASHYA IBIYOBYABWENGE” amaze kugikorera mu turere 5 aritwo; Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Burera na Gicumbi.

Icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora ibikorwa bitandukanye byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’igikorwa gihoraho cy’Umuhanzi Mutimawurugo Claire. Avuga ko mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira azakomeza ibi bikorwa byo kujya mu bigo by’amashuri mu turere dutandukanye, ariko kandi ngo ubutumwa atanga mu bihangano akora ntabwo bwahagaze nubwo Covid-19 yamukomye mu nkokora.

Mutimawurugo Claire.

Mutimawurugo Claire, asaba Gushyigikirwa uko bikwiye kuko muri we yiyumvamo Urukundo n’Ishyaka byo gukorera Igihugu, kandi ko afite inshingano n’umuhate mu gufasha uwo yaririmbye ko yemera (Perezida Kagame) kugera kubyiza yifuriza Abanyarwanda none n’ ibihe bizaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →