Depite Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka The Democratic Green Party of Rwanda( ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda) muri iki gitondo cya tariki 19 Ukwakira 2020, ari mu kiganiro Zinduka kuri Radio na TV 10, yasabye ko abayobozi b’ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye Igihugu akamaro-RURA bakwegura niba badashobora kumva ibyifuzo by’abo bakorera.
Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ubwo umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yamubazaga ku cyizere afite ku kuba RURA ishobora gusubiza inyuma cyangwa se kwisubiraho mu biciro by’ingendo, yasubije ko agifite ku kigero cya 80%.
Yagize ati“ Mfite icyizere kingana na 80%, kubera ko RURA ni Abanyarwanda, batuye mu Rwanda, bakorera Abanyarwanda. Niba bakorera abanyarwanda batishimiye ibyo bakora, bazegure”.
Yakomeje ati“ Tuzabasaba kwegura. RURA izegure, abayobozi bose begure niba badashobora kumva ibyifuzo by’abanyarwanda. Ahubwo reka mbivuge; Niba RURA idashobora gutega amatwi abanyarwanda ikorera, Abayobozi bayo begure”. Akomeza asaba ko RURA yisubiraho ku biciro yashyizeho kandi vuba, bitari cyera.
Nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2020, ubwo mu byemezo byafashwe harimo ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange zongera gukora nkuko byari bisanzwe, RURA nk’isanzwe igena ibiciro by’ingendo yaje gutangaza ibiciro bishya, aho byavugishije benshi ndetse basaba ko bihindurwa kuko bibangamiye abagenzi batorohewe n’ingaruka z’ubukunyu bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Uretse Depite Habineza Frank, usaba ko RURA yisubiraho ku biciro by’ingendo iheruka gutangaza ndetse akavugako binashoboka mu gihe ibyo ikora bitishimiwe n’abo ikorera abayiyobora bakwegura, kuri Radio na TV 10, haherutse kumvikana Umuyobozi wa Transparency International Rwanda-TIR, Ingabire Marie Immaculee avuga ko RURA ishobora gutuma abantu banga Leta, aho nawe yanenze ishyirwaho ry’ibiciro by’ingendo bikomeje kuvugisha benshi, bagaragaza ukutishima.
Munyaneza Theogene / intyoza.com