Papa Francis yemeje Ihuriro riharanira Ubumwe bw’Abaryamana bahuje ibitsina

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, avuga ko abaryamana bahuje ibitsina ari abana b’Imana. Yemeje ihuriro ry’amashyirahamwe y’abaryamana bahuje igitsina ku nshuro ya mbere kuva yafata umwanya wa papa.

Iki cyemezo cyije binyuze mu nyandiko yiswe Francesco, yagaragaye muri Film mbarankuru yagaragaye bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema I Roma kuri uyu wa Gatatu Tariki 21 Ukwakira 2020.

Iyi filime yibanze ku bibazo Francis yitaho cyane harimo ibidukikije, ubukene, abimukira, ubusumbane bushingiye ku moko no ku baturage, ndetse n’abaturage bibasiwe cyane n’ivangura.
Francis yavuze ko abaryamana bahuje igitsina nabo ari abana b’Imana.

Ati:’’Abaryamana bahuje igitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango. Ni abana b’Imana, Icyo tugomba kugira ni itegeko ry’ubumwe bw’abaturage; ubwo buryo butwikiriwe n’amategeko”.

Mu gihe yari umwepisikopi mukuru wa Buenos Aires, Francis yemeje ihuriro ry’amashyirahamwe y’abasivili ku bashakanye bahuje ibitsina mu rwego rwo gushyingiranwa kw’abahuje igitsina.

Icyakora, Papa Francis ntabwo yari yarigeze ashyira kumugaragaro ko ashyigikire abaryamana bahuje igitsina nka papa kugeza ubu.
Source: 247nnu.com

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →