Huye: Dasso bifatanije n’abaturage gutera ibiti 7750

Tariki ya 23/10/2020 Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Huye rwafatanyije n’abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri 7750 mu murenge wa Huye, Akagari ka Sovu, Umudugudu wa Kabagendera.

Si ubwa mbere abakozi b’uru rwego rwa Dasso bakora ibikorwa nk’ibi byo gufasha no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Usibye kwifatanya n’aba baturage b’Umurenge wa Huye mu gutera ibiti, uru rwego mu gihe cy’imyaka 6 rumaze rukora hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere bigizwe no kugabira amatungo abaturage, gutanga ubwisungane mu kwivuza(mutuel)gukora imiganda itandukanye ku nyubako zubakirwa abatishoboye, ubwiherero n’uturima tw’igikoni.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bose bashimye iki gikorwa cyakozwe n’aba ba Dasso kuko cyerekana uburyo bakomeza kwimakaza ubufatanye no kwita ku buzima bw’abaturage, bitanga icyizere ko umuturage atari wenyine mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho ye.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Huye Fabrice BAGARUKA yavuze ko ibi bikorwa bigamije kuzamura umubano w’abagize DASSO n’abaturage, no kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange. Yizeza abaturage ko ibi bikorwa bihuza DASSO n’abaturage bizakomeza kugirango hashimangirwe imikoranire myiza.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →