• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Rayon Sport yabonye umuyobozi mushya muri manda y’imyaka ine

Umwanditsi
October 25, 2020

Uwayezu Jean Fidèle wabaye umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, yatorewe kuba Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Amatora yatangiye saa munani n’iminota 30, akorwa mu ibanga rikomeye. Mu cyumba cya Lemigo yaberagamo, nta muntu n’umwe wari ufite telefoni ku buryo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, kumenya ibyari biri kuberamo byari ikintu kigoye cyane.

Umwe mu bari bitabiriye aya matora, ni we wasohotse avuga uko imbere byifashe, ko Uwayezu ariwe muyobozi mushya w’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.
Ni amatora yayobowe na Komite y’Inzibacyuho yari yahawe iminsi 30 n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Uwayezu Jean Fidèle w’imyaka 54 akomoka i Nyanza, yatorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, ahigitse Bizimana Slyvestre bari bahanganiye uyu mwanya, ariko we akaba atitabiriye amatora kubera ko ari Umudivantisite w’umunsi wa karindwi.

Uwayezu yahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse yahawe umudali wo kubohora igihugu. Mu 2011, yiyamamarije kuba Umusenateri aturutse mu Ntara y’Amajyepfo gusa ntiyahirwa. Icyo gihe yari ashyize imbere amahoro n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere n’uburumbuke by’u Rwanda.

Ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Muhanga ashaka kuba Umusenateri yagize ati “Narwaniye iki gihugu kandi nzakomeza kubikora ntyo nitanga, ntanga ubuzima bwanjye bwose ku Banyarwanda kugira ngo bagire amahoro n’umutekano”.

Uwayezu asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, hiyamamaje Mushimire Jean Claude wahoze akuriye imishinga muri manda ebyiri ziheruka muri Rayon Sports ndetse na Kayisire Jacques wakiniye Rayon Sports nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngoga Roger Aimable yiyamamaje nk’umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri naho Ndahiro Olivier yiyamamaza nk’Umubitsi.

Usibye Uwayezu Jean Fidèle watorewe kuba Perezida, ku yindi myanya Visi Perezida wa Mbere yabaye Kayisire Jacques mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable naho umubitsi aba Ndahiro Olivier.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga