Rusizi: Barasaba Leta gufungura umupaka ngo bishyuze amadeni i Congo

Bamwe mu bacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya 2 uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo-DRC, bavuga ko mu bihombo batejwe na Coronavirus harimo no kuba hari amafaranga y’ibyo bahaye abanyekongo(amadeni) babuze uko bishyuza bitewe n’ifungwa ry’imipaka. Basaba ko Leta yareba uburyo badohorerwa, bitabangamiye ingamba zo kwirinda iki cyorezo ariko nibura bakambuka, bakishyuza amadeni aheze i Congo.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na intyoza.com muri aka gace, bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyabateje ibihombo, ubu bakaba bari mu bukene n’ibibazo bikomoka ku bicuruzwa bahaye Abanyekongo, aho ifungwa ry’imipaka ryatumye batishyurwa, batanabona uko bambuka ngo bakurikirane utwabo, bikenure, bakemure ibibazo bitandukanye birimo n’amadeni ya za Banki zabagurije.

Aba bacuruzi, bavuga ko nubwo bivugira ku giti cyabo ku gihombo batejwe no kutishyurwa ibyabo biturutse ku ifungwa ry’imipaka kuko batabona aho banyura bambuka cyangwa se ngo abo bahaye ibicuruzwa nabo bambuke, izi ngaruka ngo zavuye kuribo bwite, zigera ku miryango yabo, ku baturage muri rusange ndetse na Leta.

Bavuga ko mu busanzwe abaturage n’abacuruzi bava i Congo ntacyo basubizaga inyuma mu bintu bitandukanye byaba ibicuruzwa bikomeye ndetse no kugera iu mishogoro n’amakoma y’insina. Uretse rero kuba barahombye iki cyashara, ngo barataka ibyo babahaye bitishyuwe bityo bakaba bakomeje gukubitika.

Kajemundimwe Evariste, uhagarariye abacuruzi ku Rusizi rwa 2 yabwiye intyoza ko icyabatabara ari uko Leta yadohora, igafungura umupaka mu buryo butabangamiye iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ariko bakabona uko bajyakwishyuza, bitabaye ibyo ngo ibibazo biraza gukomera kurusha.

Imiryango myinshi y’ububiko-stocks irafunze.

Ati “ Abacuruzi bagize ibibazo kubera ikibazo cya Covid-19, batanze ibintu bitandukanye hakurya muri Congo, hari benshi batarishyurwa kuva imipaka ifunzwe. Twakomeje kwizera ko bafungura ariko aho bigeze, turinginga Leta ngo idohore nibura abacuruzi babashe kwambuka bishyuze, biramire, baramire imiryango yabo ariko kandi bamwe banakiranuke n’imyenda bahawe na Banki, biteze imbere banateze imbere Igihugu”.

Kajemundimwe, avuga ko ahora ku mupaka agamije kureba no kumva niba hari itangazo ryasohoka riha uburenganzira abacuruzi kuba bakwambuka umupaka bakajya i Congo cyangwa se n’Abakongomani bakambuka bakaza kubayurira cyane ko aribo bakiriya babo b’imena.
Akomeza avuga ko uretse amadeni aheze i Congo, byinshi mu bicuruzwa ngo nabyo byaheze mu bubiko, aho bimwe byanguritse bakabimena ibindi bikagaburirwa amatungo kuko bitari ibigikoreshejwe n’abantu ngo bibabyarire inyungu zisanzwe.

Agira ati “ Abacuruzi barahombye mu buryo bushoboka ku buryo hari nk’uwari ufite ububiko burimo ibicuruzwa bya Miliyoni 5 ariko ugasanga aramuyemo ibihumbi magana atanu gusa nabyo arabirya birashira. Twasabaga nibura Imana idufashije bagafungura nk’imipaka nibura bakishyuza ayo madeni bakazayaheraho”.

Avuga ko mu bibazo barwana nabyo hari n’ikibazo cya Banki zagurije abacuruzi, ubu nazo ngo bakaba bagowe no kuzishyura kuko batakwambuka ngo bishyuze amadene baberewemo cyangwa se ngo abayabafitiye bayabazanire nk’uko bajyaga babikora.

Akomeza ati” Nkanjye uhagarariye abacuruzi, icyo twabona cyadufasha ni uko twagira amahirwe tukabona umupaka urafunguye nibura bakambuka i Congo bakishyuza nibura bakongera bagatangira uhuzima bushyashya”.

Kajemundimwe Evariste/ uhagarariye abacuruzi Rusizi 2.

Aba bacuruzi, bahuriza ku kuvuga ko nkuko bagiye babana n’ibyorezo birimo SIDA na Ebola, Leta ngo yaleba uko abacuruzi boroherezwa ariko bitagize icyo byangiza, bakabana n’iki cyorezo ariko bubahiriza ingamba zisabwa, ubuzima bugakomeza kuko ibyangirika haba ku muntu, abaturage n’Igihugu ari byinshi kandi bizagira ingaruka z’igihe kirekire.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →