• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abategetsi muri Qatar bemeye gutangiza iperereza ku birego by’abagore basatswe bambuwe ubusa

Umwanditsi
October 28, 2020

Leta ya Qatar yavuze ko igiye gukora iperereza ku birego bivuga ko abagore bari bakatishije amatike yo mu ngendo 10 z’indege zitandukanye basatswe bambaye ubusa ku kibuga cy’indege cy’i Doha.

Abo bagore basatswe harebwa niba haba harimo umaze kubyara nyuma yuko hatahuwe umwana w’uruhinja ahajugunywa imyanda (cyangwa imicafu mu Kirundi) ku kibuga Hamad International Airport, ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa cumi.

Abategetsi ba Australia bavuze ko abaturage 13 ba Australia n’abagore batanu bo mu bindi bihugu basohowe mu ndege imwe, ariko ko byarangiye atari ko bose bagenzuwe.
Leta ya Qatar yasabye imbabazi, inavuga ko urwo ruhinja rumeze neza kandi rurimo kwitabwaho n’abaganga.

Leta ya Qatar yavuze ko uwo mwana yasanzwe mu mufuka wa plastike, yarengejweho imyanda, bituma habaho “ishakisha ako kanya ry’ababyeyi, harimo no mu ndege ziri hafi y’ahatahuwe uruhinja”.

Itangazo rya leta ya Qatar rigira riti: “Nubwo intego y’uko gushakisha kwafashweho icyemezo mu buryo bwihuse yari iyo kubuza guhunga abakoze iki cyaha giteye ubwoba, leta ya Qatar iricuza ihungabana cyangwa ivogera ry’ubwisanzure bwa muntu iki gikorwa cyateje umugenzi uwo ari we wese”.

Leta ya Qatar ivuga ko yatangije “iperereza ryimbitse” kandi “rikorewe mu mucyo” ku byabaye, ndetse ko izageza ku bindi bihugu ibyarivuyemo.
Australia yavuze ko hari ubufasha irimo guhabwa na Qatar ndetse ko irimo gukora ubuhuza mu bikorwa n’ibindi bihugu “bibiri cyangwa bitatu” bifite abaturage bagizweho ingaruka.

Australia yanze kuvuga ibyo bihugu bindi ibyo ari byo. Uko gusaka mu myanya y’ibanga kwakorewe abagore nkuko BBC ibitangaza, kwamenyekanye muri iki cyumweru, nyuma yuko abagenzi babibwiye abategetsi bo muri Australia.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga