Uturere tw’u Rwanda twose kuri uyu wa 30 ukwakira 2020 twasinyanye imihigo na Perezida wa Repubulika Kagame Paul. Nyaruguru niyo yaserutse ku mwanya wa mbere mu mihigo ya 2019-2020, mu gihe Akarere ka Karongi kaherekeje utundi.
Perezida Kagame, yavuze ko ubushize yanze ihigurwa n’isinywa ry’imihigo bitewe nuko itatangaga ibisubizo nyabyo bibangamiye imibereho y’abaturage. Yasabye abayobozi gutera intambwe bagakora kurushaho ku buryo bazahigura bagasinya n’indi hari intambwe isumbye kuya none. Yasabye kandi buri wese kwita ku muturage, by’umwihariko serivise ahabwa.
Umukuru w’Igihugu, yibukije ko amategeko atabereyeho kuyica ariko kandi ko atanabereyeho gutuma abantu badakora ibyo bakwiye gukora batazaririye, batihuta kubera kuyitwaza. Yabwiye aba bayobozi ko ushobora kwihuta ugakora neza kandi utanyuranije n’amategeko, ko kandi atabona urwitwazo mu bananirwa ibyo bakora kuko Igihugu kiba cyabahaye byose, ko nutabona umwanya yakwishyura umukorera ariko ibigomba gukorwa bigakorwa neza nta kudindira.
Uko uturere dukurikirana;
Munyaneza Theogene / intyoza.com