• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Abakuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania bafunzwe

Umwanditsi
November 2, 2020

Lazaro Mambosasa, umukuru wa polisi ya Dar es Salaam uyu munsi tariki 02 Ugushyingo 2020, yatangaje ko bataye muri yombi bamwe mu bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi barimo batatu mu bakuriye ishyaka CHADEMA.

Freeman Mbowe, ukuriye ishyaka CHADEMA, ari muri abo bafashwe bagafungwa.
Mambosasa yabwiye igitangazamakuru cya leta ko hari amakuru y’ubutasi bafite ko abo bantu bateguraga imyigaragambyo y’urugomo no gutwika amasoko.

Muri weekend, abakuriye amashyaka ya CHADEMA na ACT-Wazalendo basabye abarwanashyaka bayo mu gihugu kwamagana mu mahoro ibyavuye mu matora no gusaba ko haba andi mashya.

Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rurasaba kandi ko komisiyo y’amatora iseswa nyuma kuko bemeza ko habayeho kwiba amajwi mu buryo bukomeye mu matora yabaye mu cyumweru gishize.

Ibivugwa n’aba byamaganywe na komisiyo y’amatora ko atari ukuri, ambasade ya Amerika i Dar es Salaam yo yavuze ko ibivugwa n’abo batavuga rumwe n’ubutegetsi ari ukuri.

Kuri uyu wa mbere kugeza mbere ya saa sita ku masaha yaho, nta myigaragambyo yari yaba muri Tanzania cyangwa muri Zanzibar. Polisi yaburiye ko ikoresha imbaraga mu gushyira ku murongo umuntu wese wajya mu mihanda ari kwigaragambya.

Ibyavuye mu matora muri Tanzania, amategeko yaho avuga ko bidashobora kugira ahandi bijuririrwa.

Ishyaka riri ku butegetsi Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryatsinze amatora ku buryo bw’ubwiganze muri Tanzania na Zanzibar.

Muri iki gitondo muri Zanzibar hatangiye imihango yo kurahiza perezida watowe Hussein Mwinyi kuri ibi birwa bifite ubwigenge bucagase kuri Tanzania.

Tundu Lissu wo kuruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi wari uhatanye mu matora na Perezida John Magufuli, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu batazi aho Freeman Mbowe ubakuriye muri CHADEMA aherereye.

Bwana Lissu yemeje ko Bwana Mbowe yafashwe bigendanye n’imyigaragambyo yari iteganyijwe kuwa mbere. Avuga ko polisi itarababwira aho Mbowe n’abandi bakuru bo muri iri shyaka bafungiye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga