Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda

Ibi bituma inzego zinyuranye, zaba iza Leta n’iz’imiryango ya sosiyete sivile zihaguruka, ngo zirebe uko byarangizwa. Hagenda hashyirwaho ingamba na politiki zinyuranye zafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo, hagamijwe ko umuturage akora kandi akiteza imbere.

Imwe mu ngamba zashyizweho harimo kwifashisha ba mutima w’urugo mu gukemura amakimbirane yugarije umuryango nyarwanda binyuze mu mahugurwa bahabwa. Ba mutima w’urugo bahawe amahugurwa mu karere ka Musanze n’umuryango utegamiye kuri leta Sevota bavuga ko bikwiye ko umuryango ugira ubwumvikane kugirango utekane.

Aba ba mutima w’urugo bavuga ko amakimbirane yo mu ngo ari imwe mu nzira isubiza inyuma iterambere ry’umuryango, ibi kandi bishimangirwa n’umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Gasoromanteja Sulvania wasabye ba mutima w’urugo bahuguwe kuba urugero rwiza kubabakomokaho kuko ariyo nzira y’iterambere.

Ingabire Assoumpta, Umukozi w’umuryango utegamiye kuri leta Sevota, asaba ba mutima w’urugo gufata iyambere kugira uruhare mu biganiro bagirana nabo bashakanye kandi bakiga kubatega amatwi kuko ari bimwe mu bihosha amakimbirane mu muryango.

Mu mwaka wa 2013, Inama y’Igihugu y’abagore yahinduye imikorere y’akagoroba k’abagore, ahubwo gahabwa izina ry’Umugoroba w’ababyeyi, uhuza ababyeyi bose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Amakimbirane mu miryango agaragara mu bice bitatu, harimo ayo hagati y’ababyeyi bombi, hagati y’ababyeyi n’abana no hagati y’abana ubwabo. By’umwihariko amakimbirane hagati y’abana n’ababyeyi no hagati y’abana, ababyeyi ngo bayagiramo uruhare.

Ubushashatsi bwakorewe mu turere 11 tw’igihugu, bugaragaza ko mu bindi byagaragaye nk’ibikunze guteza amakimbirane mu miryango, harimo no kuba bamwe mu bashakanye basigaye baheranwa n’akazi, ku buryo kuzuza inshingano z’ibanze z’urugo binanirana.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →