Inzobere mu mirire, zitangaza ko guha umwana amata y’inka utaruzuza umwaka bimugiraho ingaruka harimo no kumwangiriza inyama y’impyiko n’iy’umwijima. Izi nzobere zigira inama ababyeyi kwitwararika guha umwana aya mata.
Benshi mu babyeyi bavuga ko kimwe mu byo baha umwana nk’imfashabere harimo amata y’inka akenshi bakagaragaza ko impamvu ituma babaha ayo mata y’inka ari uko rimwe na rimwe usanga abahendukiye.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku Isi OMS, rivuga ko umwana umaze amezi atandatu avutse atangira guhabwa imfashabere kugira ngo abone intungamubiri n’imyunyungugu bihagije bimufasha gukura neza.
Usibye kuba ababyeyi bavuga ko kwa muganga bababwira ko atari byiza ko abana bari munsi y’umwaka babaha amata y’inka, bashinja abaganga kutababwira impamvu atari byiza n’ingaruka bishobora kugira ku mwana mu gihe ahawe aya mata.
Mfiteyesu Leah, inzobere mu mirire avuga ko ku mwana kumuha amata y’inka atari byiza mu gihe ataragira umwaka kuko igifu cye n’igogora biba biremereye kuburyo umubiri utabasha kuzicagagura uko bikwiye.
Avuga ko imyunyungugu iri mumata ari myinshi bikaba bishobora kwangiza impyiko ndetse n’umwijima we, akavuga ko ibyiza ari ukumuha amata yo mubikombe mu gihe umubyeyi adashoboye gukomeza kumwonsa uko bikwiriye.
Mu bindi, Mfiteyesu Leah avuga ko bibujijwe ku mwana utarageza ku mwaka kuko bishobora kumutera ibibazo ni ubuki n’amagi mabisi kubera za bacterie zibamo, umutobe w’imbuto kuko uba wongewemo amazi n’amasukari ndetse n’ikawa na za chocolate (shokora) kuko zibamo ikinyabutabire cya caffeine gishobora kumwongerera umuvuduko w’amaraso no kubura ibitotsi.
Venuste Habineza/Intyoza