Umupadiri mu Bufaransa yarashwe n’umugabo amuziza kuryamana n’umugore we

Umugabo ucyekwaho kurasa padiri wo mu idini rya Orthodoxe ukomoka mu Bugereki ariko ukorera ubutumwa mu Bufaransa, yemeye ko yamurasiye mu mujyi wa Lyon mu cyumweru gishize kubera ikibazo bafitanye, nkuko abashinjacyaha babivuga.

Ucyekwaho icyaha w’imyaka 40 y’amavuko yabwiye abashinjacyaha ko uwo mupadiri yaryamanaga n’umugore we.

Padiri Nikolaos Kakavelakis w’imyaka 52, yarashwe amasasu abiri ari hanze ya kiliziya ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2020. Yavuganye na polisi nyuma yo kuva muri ‘coma‘ (guta ubwenge) ku wa gatatu.

Uko kuraswa kwe kwabaye hashize iminsi abantu batatu bishwe batewe icyuma (cyangwa imbugita mu Kirundi) kuri kiliziya yo mu mujyi wa Nice mu majyepfo y’Ubufaransa.

Mbere, byari byabanje gucyekwa ko kurasa no gukomeretsa uwo mupadiri bifitanye isano n’icyo Perezida Emmanuel Macron yise “igitero cy’ubuhezanguni muri Isilamu” cy’i Nice.

Ntabwo byahise bimenyekana icyari cyihishe inyuma y’uko kurasa kw’i Lyon, abategetsi batangiza iperereza ku cyaha cyo kugerageza kwica umuntu. Ariko muri iki cyumweru abakora iperereza bateye intambwe mu kazi kabo ubwo uwo mupadiri yashoboye kuvugana na polisi.

Uwo bivugwa ko afite ubwenegihugu bwa Georgie ucyekwaho kurasa padiri, yatawe muri yombi iwe mu rugo i Lyon kuri uyu wa gatanu, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa.

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo yo mu itangazo ry’umushinjacyaha wa Lyon, Nicolas Jacquet, wavuze ko ucyekwa “bigaragara ko ari umugabo w’umugore waryamanaga n’uwarashwe“.

Uwo ucyekwa nkuko BBC ikomeza ibitangaza, yabwiye abashinjacyaha ko nta mugambi yari afite wo kwica uwo mupadiri wari ucuditse n’umugore we w’Umurusiya w’imyaka 35, nkuko Le Parisien ibitangaza.

Uwo mupadiri arimo koroherwa aho bamubaze kwa muganga kubera ibikomere by’amasasu. Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2020, yari yatangaje ko asezeye ku kuba padiri muri iryo dini.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →