• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
31/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Joe Biden yashyizeho ukuriye ibiro bya Perezidansi(White House)

Umwanditsi
November 12, 2020

Perezida biboneka ko kugeza ubu ariwe watorewe kuyobora Amerika Joe Biden, yatoranyije uwitwa Ron Klain wahoze ari umujyanama we kuba umuyobozi w’ibiro bya Perezida, nk’uko bivugwa n’ikipe imukorera.

Bwana Klain yakoze nk’umujyanama wa Bwana Biden kuva mu myaka ya 1980 ubwo yari muri sena na nyuma ubwo yatorerwaga kuba visi perezida.

Bwana Klain uzi iby’imbere cyane muri Washington, yanabaye umujyanama wa Barack Obama muri White House ndetse n’umuyobozi w’ibiro bya visi perezida Al Gore.

Umuyobozi w’ibiro bya White House – ni we ushinzwe gahunda za buri munsi za perezida kandi abonwa nk’umuryango wo kumugeraho. Ni umwanya ashyirwaho na shebuja udasaba kwemezwa na sena.

Bwana Biden yashimagije imikorere n’ubunararibonye bya Bwana Klain, mu itangazo ryaraye risohowe n’ikipe imukorera kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020. Uyu nawe, yasohoye itangazo rivuga ko “ashimiye icyizere” yagiriwe na perezaida watowe.

Ron Klain ni muntu ki?

Yari umujyanama mukuru wa Joe Biden kuva mu 1989 kugeza mu 1992 ubwo uyu yari akuriye komite ishinzwe ubucamanza ya sena ya Amerika. Yabaye kandi umujyanama we n’umwanditsi w’ijambo rye ubwo yiyamamarizaga kuba perezida wa Amerika agatsindwa mu 1988 no mu 2008.

Bwana Klain, yabaye ushinzwe ibiro bya visi perezida Joe Biden ku gihe cya Obama. Uyu mugabo wo mu ishyaka ry’Abademokarate yanakoze mu bikorwa byo kwamamaza Bill Clinton na John Kerry mu 2004.

Klain kandi yabaye umutoza w’ibiganiro mpaka wa Bill Clinton, Al Gore, John Kerry, Hillary Clinton ndetse na Barack Obama.

Klain akunze kuvuga ko atajya yibagirwa uko umukandida we Al Gore yatsinzwe amatora mu 2000, mu gihe ari we wari imbere ya George W Bush, uyu akaza gutsinda habayeho kongera kubara amajwi.

Mu gihe yiyamamazaga, Perezida Donald Trump ubwo yabaga ari kwibasira mukeba we Biden, mu magambo ye yanyuzagamo akanavuga Ron Klain.

Akavuga ko Bwana Klain mu 2014-2015 yavuze amagambo ataravuzweho rumwe ku buryo Amerika yitwaye ku cyorezo cy’ibicurane H1N1. Abanyamerika bagera ku 12,500 bishwe n’iki cyorezo.

Klain yemeye ko White House icyo gihe itakoze ibishoboka mu kurwanya icyo cyorezo, Trump ibi yabiheragaho yiyamamaza avuga ko abantu nka Klain ari bo Biden azanye kurwanya coronavirus.

Hari amakuru mashya ku ihererekanya bubasha?

Bwana Biden akomeje imyiteguro yo gufata ubutegetsi nubwo Trump ataremera ko yatsinzwe nyuma y’uko televiziyo zikomeye muri Amerika zemeje ku wa gatandatu ko Biden ari we watsinze.

Ku wa gatatu, Biden yakomeje kuvugana n’abategetsi batandukanye ku isi, yavuganye na Scott Morrison, Minisitiri w’intebe wa Australia, uw’Ubuyapani Yoshihide Suga na Perezida wa Koreya y’Epfo Moon Jae-in.

Biden nkuko BBC ibitangaza, yasezeranyije gushyiraho guverinoma y’urunyurane rw’abantu kurusha izindi zabayeho. Ejo ku wa gatatu kandi, Bernie Sanders, umusenateri wa leta ya Vermont wari uhanganye na Biden mu kwemezwa n’ishyaka ryabo, yabwiye CNN ko yashimishwa no kuba ‘minisitiri’ w’umurimo.

Chris Coons, wasimbuye Biden ku mwanya wa senateri wa leta ya Delaware, biravugwa ko ashobora kuba ari we uzaba ‘minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga.

Elizabeth Warren, umusenateri wa leta ya Massachusetts wigeze kuba ahanganye na Biden k’ukwemezwa n’ishyaka ryabo, biravugwa ko ari we ushobora kuba ‘minisitiri’ w’imari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga