Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, mu Murenge wa Mururu na Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, bavuga ko ubutabera bwuzuye kuri bo ari ubuherekejwe n’indishyi z’akababaro. Bavuga ko by’umwihariko ku manza ziburanishirizwa I Mahanga babona zitwara akayabo k’amafaranga nyamara ugasanga hirengagijwe ikijyanye n’indishyi ari nacyo gishimangira ubutabera bwuzuye.
Aba baturage, ibi babigaragaje ubwo basurwaga n’umuryango RCN Justice et Democratie uri kumwe n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Paxpress, mu rwego rwo kubasangiza amakuru nyuma y’urubanza rwa Rukeratabaro Theodole, ukomoka muri aka gace, akaba umunyarwanda wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukiko rwo mu gihugu cya Swede, aho yahawe igihano cy’igifungo cya “Burundu“.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mururu na Nyakarenzo, bashima ko bimwe mu bihugu by’amahanga bigira uruhare mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko bashima ko Rukeratabaro yafashwe ndetse urubanza rwe rukarangira akatiwe igihano cy’igifungo cya burundu ari nacyo kinini n’ubundi ngo yari guhabwa iyo aburanira mu Rwanda kuko igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko y’Igihugu.
Ubutabera bwaratanzwe ariko ntabwo bwuzuye kuko nta ndishyi z’akababaro
Umwe mu barokotse yagize ati“ Ni byiza ko urubanza rwabaye, Rukeratabaro agahamwa n’icyaha ndetse agahabwa igihano cyo gufungwa, ariko se ibyo yangije, ibyo yasahuye, abantu bose yagize impfubyi n’abapfakazi n’ubu ngubu batarashobora kwiyubaka, ubwo koko twavuga ngo babonye ubutabera?, aha rero biba bishatse kuvuga ko tuba tugaruka ku ndishyi z’akababaro”.
Akomeza ati“ Iyo urebye usanga harakoreshejwe amafaranga menshi cyane kugira ngo Rukeratabaro abone ubutabera, ariko noneho ukibaza ayo mafaranga yamutanzweho ngo abone ubutabera, bikaba bigaragara ko abo yiciye, za mpfubyi, ba bapfakazi batariyubaka, bakiri mu bibazo by’ingaruka zo kubura ababo, n’abo yangirije imitungo kugeza n’ubu batarabasha kwiyubaka, mu by’ukuri koko bo babonye ubutabera!?, bakwiye guhabwa indishyi z’akababaro”.
Undi muri aba barokotse Jenoside avuga ko Rukeratabaro bamuzi neza, ko mu byaha yahamijwe birimo n’icyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ngo muri abo harimo abasigaranye ubusembwa kuko yageze no kurwego rwo kubacuruza ku zindi nterahamwe zo muyindi mirenge mu rwego rwo kubashinyagurira. Aba ngo bamwe bavanyemo ubusembwa na n’ubu bakigendana.
Ati“ Aba rero iyo batabonye na za ndishyi nibuze ngo zishobore kubasindagiza muri bya bibazo bafite, urumva ni ikibazo. Ntabwo ubutabera nyabwo koko twumva ko twabubonye”.
Abarokotse Jenoside, bavuga kandi ko nubwo basanga guhabwa ubutabera bwuzuye bigomba kujyana no guhabwa indishyi, banavuga ko nko mu rubanza rwa Rukeratabaro abaregeye indishyi ari bake cyane ugereranije n’abo yahemukiye.
Kuri izi mpungenge n’ibibazo Abarokotse Jenoside bafite ku butabera, aho bavuga ko bukwiye kujyana n’indishyi kugira ngo ubuhawe yumve ko bwuzuye, Me Juvens Ntampuhwe, umuhuzabikorwa w’umushinga Justice & Mémoire wa RCN, umuryango w’ababiligi uharanira ubutabera na Demokalasi, avuga ko ku kirego cy’indishyi uwaba waracikanwe nawe aba yemerewe gutanga ikirego na nyuma y’uko urubanza rw’inshinjabyaha rwamaze gucibwa.
Ntampuhwe, avuga ko ibi amategeko abyemera cyane ko ibyaha Rukeratabaro yahamijwe ari ibyaha bidasaza, ko n’ibirego by’indishyi bishingiye kuri ibyo byaha nabyo bidasaza. Ibi ngo bishobora kandi no kuregerwa mu rukiko rwo mu Rwanda bitagombeye kujya mu rukiko rwo muri Swede aho yaburanishirijwe.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent ashimira RCN n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Paxpress uburyo bakurikirana imanza z’abanyarwanda bakurikirwanwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ziburanishirizwa mu mahanga, by’umwihariko kuri Ruheratabaro Theodole n’uburyo babasangije amakuru y’urubanza rwe kuva ku ntango kugera rusojwe, ndetse na nyuma bakaza gusangiza amakuru abaturage.
Ndagijimana, ahamya ko kubera uku gusangiza amakuru y’urubanza abaturage, baba abarokotse Jenoside ndetse n’abo mu muryango wa Rukeratabaro, byatanze umusaruro mwiza kuko ari urubanza ngo rwakurikiranwe neza ndetse rukagaruka rugahuza abaturage ku mirenge yabo, aho buri wese aziko ari urubanza rwabayeho, ntawe urupfa n’undi kuko nyiricyaha ahari kandi yagihaniwe.
Ndagijimana Laurent, avuga ko ikibazo kigikomeye ari ikijyanye n’indishyi muri izi manza, zaba iz’ibyangijwe ndetse n’iz’akababaro gasanzwe. Asanga ko mu gihe ntazo n’ubutabera buba butuzuye. Iki ngo ni ikibazo abona ko gikwiye kwicarirwa. Ati “ Mbona kugeza ubu ngubu ari ikibazo gikwiye kugibwaho impaka kikagira n’umwanzuro gifatirwa”. Akomeza avuga ko iyo bigeze ku ndishyi usanga abantu bashakisha uburyo bwinshi bwo kugeragezanya kugira ngo zidatangwa.
Rukeratabaro Theodore, yavukiye mucyahoze ari Segiteri Winteko, Komine Kimbogo, Perefegiture ya Cyangugu mu 1969. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, yari Umujandarume. Nyuma ya Jenoside yahungiye muri Swede mu 1998, aho yaje no kubona ubwenegihugu bw’iki gihugu muri 2006. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye kumukurikirana ku byaha yakekwagaho muri 2010.
Hoherejwe inyandiko imushinja muri 2014, aho yaje gutabwa muri yombi mu 2016 afatirwa muri Swede. Ibyaha yashinjwaga ni ibyo yakoreye muri Komine Kimbogo. Mu rukiko, yashinjwe n’abantu 30, mu gihe abaregeye indishyi ari abantu 16. Ibyaha yashinjwaga mu rwego rwa mbere ni; Ubwicanyi, Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, Gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, Gushimuta Abatutsi, Gutegura, gushishikariza no Gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaburanishirijwe muri Swede ndetse agera mu bujurire ariko birangira akatiwe igihano cy’Igifungo cya “Burundu”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com