Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2020, mu Mudugudu wa nyarurama, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyahitanye umuturage w’imyaka 34 y’amavuko.
Umuturage witwa Mwitende Jean bakunda kwita Feliyeri, mu rukerera rw’uyu wa Kabiri yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyari cyarafunzwe. Iki kirombe cyari icya Kompanyi y’ubucukuzi yitwa SETEC y’uwitwa Bizimungu Denis.
Nyuma yo gukura umurambo mu kirombe, wajyanwe mu bitaro bya Remera Rukoma ngo ukorerwe isuzumwa.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yemereye intyoza.com ko aya makuru bayamenye. Avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe, ariko ko kubera byinshi mu birombe byafunzwe kandi aribyo benshi mu baturage bajyaga gukoramo, bituma bamwe bihisha bakajya gushakamo amabuye mu buryo butemewe.
Gitifu Nkurunziza, avuga ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge ubarizwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kurusha indi mirenge muri aka karere ka Kamonyi, basaba ko mu gihe ubuyobozi bufite ibirombe mu nshingano buhagaritse icukurwa ry’ahantu runaka hakwiye kubaho ingamba ziteganya uburyo buboneye bwo kurinda ahafunzwe.
By’umwihariko, Gitifu Nkurunziza avuga ko igikwiye ari uko ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano cyakwihutisha ibyo gutanga ibyangombwa kuko kuba ibirombe biraho byarafunzwe kandi byari bitunze abaturage bituma bamwe mu babikuragamo amaramuko bihisha bakajya gushaka amabuye bihishe, ari nabyo biviramo benshi ibyago bitandukanye birimo n’impfu za hato na hato.
Munyaneza Theogene / intyoza.com