Gakenke-Mataba: Gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside biha abaturage kubaho batekanye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, bahamya ko kuba abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye I Mahanga bakurikiranwa na Leta y’u Rwanda ari icyizere cy’ubuzima kuribo, kuri ejo hazaza no ku mutekano w’u Rwanda muri rusange. Ni nyuma yo guhabwa amakuru ku munyarwanda Neretse Fabien uzwi cyane muri aka gace wari unahafite ibikorwa, aho ubu yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nyuma y’aho ubutabera bw’u Bubiligi bumuhamije ibyaha bya Jenoside.

Kuwa kane w’icyumweru gishize tariki 26 Ugushyingo 2020, umuryango Haguruka ufite mu nshingano kurengera uburenganzira bwa muntu, ufatanije n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro( Paxpress), baganiriye na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahagarariye abaturage kuva ku rwego rw’Umudugudu, babasangiza amakuru kuri Neretse Fabien benshi bazi muri aka gace kubera ibikorwa bitandukanye yahashyize birimo n’ikigo cy’ishuri ryisumbuye, akaba kandi ahafite inshuti n’abavandimwe.

Gitifu w’Umusigire w’Umurenge wa Mataba aha ikaze abaturage n’abaje kuganira nabo mu biro by’Umurenge.

Muri uku kuganira, aba baturage bahabwa amakuru nyuma y’uko Neretse ahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse agahabwa igihano cy’imyaka 25 y’igifungo, abitabiriye ibiganiro bagaragaje ko bafitiye icyizere Leta y’u Rwanda ku kubarindira umutekano, ariko kandi no kuba ikurikirana buri wese ukekwaho gukora ibyaha bya Jenosode aho yaba ari hose, ngo ni kimwe mu bituma babaho batekanye, bakora ntacyo bikanga kuko bazi neza ko ukekwa gukora ibyaha wese akurikiranwa.

Hagenimana Anastase, umukuru w’Umudugudu wa Karambi, Akagari ka Buyange avuga ko uretse kuba yasangijwe amakuru ya Neretse Fabien nyuma yo guhamwa n’ibyaha akanahabwa igihano, kuri we ngo yari asanzwe amuzi kuva kera kuko yamubonye akiri muto, nyuma akemenya amakuru ko yakoze Jenoside agahungira mu bihugu byo hanze.

Ashima ko Leta y’u Rwanda yamukurikiranye kimwe n’abandi bakekwaho ibyaha bikomeye bya Jenoside. Avuga ko gukurikirana abantu nkaba bahekuye igihugu, bakagihemukira bituma nk’abaturage bizera ubuyobozi kuko budatuma uwakoze ibyaha yidegembya bitewe n’aho yaba ari. Ahamya kandi ko binereka uwo ariwe wese utaranafatwa ko ntaho yahungira, ko amaherezo nawe azafatwa kuko icyaha cya Jenoside kiri mubidasaza.

Umuturage witwa Dusabemariya Chantal w’imyaka 42 wari mu bitabiriye ibi biganiro, avuga ko yishimiye guhabwa amakuru kuri Neretse Fabien wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda agahungira I Mahanga yumva ko wenda atazafatwa, ariko bikarangira ubutabera bumushyikiriye ndetse akaba yarakatiwe gufungwa ahamijwe ibyaha bya Jenoside yagiye ahunga.

Agira kandi ati“ Neretse nziko yafashwe agacirwa urubanza ndetse akaba afunzwe. Nabimenye kuri Radio n’abantu baje ino kudusobanurira mbere ko yafashwe. Iyo umuntu yakosheje akaba afashwe ubwo itegeko riba rikoze akazi karyo. Iyo abasize bakoze Jenoside nka Neretse bakurikiranwe iyo bahungiye bagafatwa, Igihugu cyacu kikabatangatanga, bituma badakomeza gucura imigambi mibi yo guteza umutekano muke. Twe dushaka kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’imizi yayo yose. Kubareka bakidegembya rero badukoraho. Kumva bakurikiranwa bituma turushaho kwizera Igihugu cyacu na Perezida wacu Kagame”.

Habumuremyi Thaddee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mataba avuga ko Neretse ari umuntu wari uzwi cyane muri uyu murenge bitewe n’ibikorwa by’iterambere yahazanye, ariko ko nyuma yo gufatwa agashyikirizwa ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, abaturage bagize amatsiko yo gukurikirana urubanza rwe, aho babikurikiranaga mu bitangazamakuru ndetse bakabona amatsinda y’abantu n’imiryango bazaga guha amakuru abaturage. Avuga kandi ko hari n’abagiye bajya gutanga amakuru mu rubanza/ubuhamya ku buryo byatumye abaturage bakurikirana neza ibye nk’umuntu wari uzwi.

Gitifu, avuga ko abaturage bashimishijwe no kumva hari abantu bagize ishyaka ryo gukurikirana iby’urubanza rwa Neretse ndetse bakabasangiza amakuru. Ko byatumye bamenya ndetse bakumva neza ibyaha yakoze, uko yafashwe, aho yaburanishirijwe ndetse n’igihano yakatiwe. Akomeza avuga ko ubu abaturage bafite umudendezo, kandi babanye neza haba abo mu muryango wa Neretse Fabien n’abandi baturage muri rusange.

Ibiro by’Umurenge wa Mataba.

Soma hano inkuru irambuye ku bihano bya Neretse Fabien n’incamake y’uko urubanza rwagenze:Umunyarwanda Fabien Neretse yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →