Abafite ubumuga barifuza ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa hitawe k’ubumuga bafite

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu uba buri mwaka tariki 10 Ukuboza, bikaba ku nshuro ya 72 itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu rizaba risohotse, abafite ubumuga bavuga ko bifuza guhabwa serivise zose bakeneye hitawe k’ubumuga bafite ubwo aribwo bwose, nk’uko ari uburenganzira bwabo.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa 02 Ukuboza 2020 na Madamu Mukarugwiza Clemance, umukozi ushinzwe amategeko arengera abafite ubumuga. Hari mu mahugurwa y’umunsi umwe y’abanyamakuru yateguwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, aho abanyamakuru bibutswaga uruhare rwabo muguteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Mukarugwiza, ufite ubumuga bwo kutabona akaba ari n’umukozi w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ushinzwe uburenganzira mu by’amategeko arengera abafite ubumuga, mukiganiro n’abanyamakuru ubwo barimo bahugurwa, yavuze ko hari ubwo abafite ubumuga bajya gusaba serivise ahantu bakagorwa n’imyubakire yaho bitewe n’ubumuga runaka bafite cyangwa se ntibanahabwe serivise bagombwaga kuberako bafite ubumuga nyamara bazi neza ko ari uburenganzira bwabo bwo guhabwa service bakeneye.

Yagize ati” Abantu bafite ubumuga nabo bagize urusobe nyabantu bivuze ko ibyo abantu badafite ubumuga bahabwa ntibivuze ko ufite ubumuga abibujijwe! nawe ntabihejwemo, arabyemerewe kuko akiri umuntu uhumeka. Aho yaba atabyemerewe ni igihe yitabye Imana nkuko abantu bose bapfa”.

Akomeza ati“ Amateka nta gihe yigeze aha umuntu ufite ubumuga agaciro, haba mu miryango bavutsemo ndetse no mu mihanda aho baba basaba, ahubwo yamugize umuntu uteye impuwe bituma benshi bamwambura agaciro ariko muburenganzira bwa muntu siko bimeze, ni umuntu ufite uburenganzira, ni umuntu ukwiye kubahwa, kurindwa, kurengerwa nkuko abandi bigenda”.

Akomeza avuga ko hari itegeko nomero 01/77 ryo ku itariki 20/01/2007 rifite ingingo zigera kuri 29 harimo uburenganzira bwinshi bukubiyemo n’ubw’abantu bafite ubumuga, hari kandi n’amasezerano mpuzamahanga y’abantu bafite ubumuga u Rwanda rwasinye tariki 15 Ukuboza 2008 aho yemejwe tariki 31 Ukuboza 2012. Inkomoko y’amategeko y’abafite ubumuga ni uko umuntu ufite ubumuga yakunze guhezwa cyane kubera ko atigeze abarwa nk’umuntu uri bubone bwa burenganzira kimwe nk’abandi.

Asoza, Mukarugwiza yavuze ko mu burenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwagarajwe muri ya masezerano, avuga ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bigamije kwiyubakira igihugu ndetse n’ibirebana n’iterambere ry’igihugu no koroherezwa mukubona amakuru no kudahezwa, ko kandi agomba no kugira uruhare mukigiye kumukorerwa, ibi bikaba aribyo bituma wa muntu abona ko uburenganzira bwe bwubahirijwe.

Abafite ubumuga mu ngingo ya 13 muri ya masezerano mpuzamahanga, bafite uburenganzira kubutabera, bityo ikintu cyitwa inyubako aho abantu batangira serivise bisa nkaho ari icyita rusange, uburenganzira bwose butangwe n’abatanga serivise, ahatangirwa serivise z’ubutabera hari inyubako, ari imitangire ya serivise ari n’abazitanga bagomba kuba babitanga mu buryo budaheza umuntu ufite ubumuga muburyo kandi bwubahiriza uburenganzira bwe nk’ikiremwa muntu batamutesheje agaciro kandi akagira uburenganzira bwo guhabwa uburezi buboneye hagendewe k’ubumuga afite mu rwego rwo kumuha serivise imukwiriye.

Ubwo yatangizaga amahugurwa, Mukasine Marie Claire Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, yavuze ko Umunsi mukuru w’uburenganzira bwa muntu isi yose iwufata nk’umunsi wintangiriro wo gushyira mubikorwa amasezerano yubahiriza uburenganzira bwa muntu. Itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu ryemejwe n’inteko rusange ku itariki 10 Ukuboza 1988 ryaje ritanga amahame yubahiriza uburenganzira bwa muntu atagomba kuvogerwa cyangwa se ngo ahindurwe.

Akomeza avuga ko impamvu bahuguye abanyamakuru kuri iri itangazo mpuzamahanga ryerekeye k’uburenganzira bwa muntu ari uko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu izirikana imbaraga z’itangazamakuru mu kwigisha abantu, muguhindura imyumvire n’imyitwarire yabo, gukosora ibitagenda, ko kandi ari ingirakamaro no mu mutekano w’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Avuga ko munshingano za komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu kugenzura uyubahirizwa ryabwo hari byinshi itangazamakuru riba ryabonye nk’ijisho ry’abaturage rikabitangaza bityo bigaha komisiyo kuzuza inshingano zayo.

Komiseri Makombe Jean Marie Vianney yavuze ko uruhare rw’itangazamakuru muguteza imbere uburenganzira bwamuntu rukoye kuko rigera henshi cyane, kandi ko abaturage baryiyumvamo, bityo ko hakenewe imikoranire myiza no kuzuzanya kugira ngo ibibazo bigaragara mubaturage bikorerwe ubuvugizi, bityo bwaburenganzira bwa muntu burusheho kubahirizwa.

Itangazamakuru rikoreshejwe neza ni ijwi ryarubanda ryumvikanira hose, bityo ubufatanye hagati y’inzego za Leta, itangazamakuru na komisiyo ni umuyoboro mwiza wo guteza imbere uburenganzira bwa muntu cyane cyane hitabwaho abafite ubumuga kuko kenshi nakenshi aribo bakunze kwamburwa agaciro bakavutswa bwa burenganzira bwabo bagomba guhabwa muri serivise runaka bakeneye bakazihabwa nk’uko uburenganzira bwa muntu bubiteganya.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →