• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Gakenke: Kumenya amakuru y’urubanza rwa Neretse byabafashije kumva ko ntawe uhunga ubutabera

Umwanditsi
December 7, 2020

Abaturage mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, bahamya ko kumenya amakuru y’uko urubanza rwa Neretse Fabien rwagenze byabafashije kumva neza akamaro k’ubutabera, bamenya ko aho waba uri hose warakoze icyaha ufatwa, by’umwihariko ku byaha nk’ibya Jenoside bidasaza.

Ibi byavuzwe n’abaturage nyuma yuko umuryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana ariko unaharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange, ufatanyije n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-PaxPress baganiriye n’abayobozi bahagarariye abandi mu murenge wa Mataba, bagasangira amakuru ku rubanza rwa Neretse Fabien, kuva afatiwe mu Bufaransa kugera aburanishirijwe mu Bubiligi, aho yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Dusabemariya Chantal, umwe mubitabiriye ikiganiro avuga ko amakuru ku rubanza rwa Neretse Fabien nk’umuntu wari uzwi cyane muri aka gace, yatumye nk’abaturage babona ko uwakoze icyaha wese yaba akomeye cyangwa se yoroheje ntaho yahungira Ubutabera, ko ahoy aba yaragiye hose akurikiranwa.

Avuga ko uyu Neretse yafashwe hashize igihe kinini, ndetse bamwe mu baturage batagitekereza cyane kubye kuko bumvaga ko byarangiye. Nyuma yo gutabwa muri yombi, akaburanishwa ndetse agakatirwa imyaka 25 y’igifungo, ngo byatumye noneho babona ko ntawe uhunga icyaha n’ubutabera.

Twizeyimana Theoneste, ashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ryarugema, Akagari ka Buyange ho mu Murenge wa Mataba, akaba umwe mu bakurikiranye ibiganiro byagarukaga ku makuru y’urubanza rwa Neretse. Ahamya ko kumva umuntu wakoze Jenoside afashwe nyuma y’imyaka 20 agashyikirizwa ubutabera bishimisha, bigaha umuturage kumva ko uwakoze icyaha wese, aho yaba yarahungiye hose nta kwidegembya afite, ko amaherezo azafatwa akabazwa ibyo yakoze.

Ku cyifuzo cya Twizeyimana anahuriyeho na benshi mu baturage bari kumwe, bavuga ko nubwo ubutabera bw’iyo mu mahanga aho abafashwe baburanishirizwa buba bwakoze akazi kabwo, ngo hagakwiye no gushaka uburyo umuntu nk’uwo anazanwa aho yakoreye icyaha, abaturage bakanabona bashaka bakamusubiza aho bashaka.

Murekatete Jeanne d’Arc, umukozi wa Haguruka ari nawe wari uyoboye itsinda ryagiye kuganira n’abaturage, ahamya ko kumenya amakuru kw’abaturage bituma bumva ko uwakoze icyaha n’aho yaba yarahunze ariko atagiye ‘Buheriheri’, atidegembya.

Ati“ Abaturage bamenya yuko bariya bantu bagiye batagiye buheriheri, batidegembya.  Bazi yuko aho bari barimo gukurikiranwa”. Akomeza avuga ko isomo ku muturage ari ukumenya no kumva ko ukoze icyaha wese akurikiranwa.

Habumuremyi Thaddee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mataba avuga ko amakuru yasangijwe abaturage ku rubanza rwa Neretse Fabien atabafashije gusa mu kumva ko uwakoze ibyaha bya Jenoside aho ari hose akurikiranwa, ko ahubwo byanafashije abaturage mu mibanire yabo yaba abo mu miryango ya Neretse n’abahemukiwe kuko uwakoze icyaha ariwe ku giti cye wakiryojwe, aho kuba hari undi wabibazwa ngo kuko bafitanye isano.

Neretse Fabien, yafatiwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2011, urubanza rwe rwatangiye tariki ya 4 ugushyingo 2019 mu Bubiligi, hatorwa inyangamugayo 24 zirimo 12 zaruburanishaga hamwe n’abasimbura bazo 12. Gutangira iburanisha mu mizi byatangiye tariki ya 7 ugushyingo 2019 aho ryayobowe n’abacamanza batatu babigize umwuga. Urukiko rwamuhamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali ndetse n’i Mataba mu yahoze ari Komine Ndusu ( ubu ni mu karere ka Gakenke). Mu byaha yahamijwe n’urukiko, birimo; Kuba ubwe yarishe, kuba yarashishikarije abantu kwica, kurema umutwe w’abicanyi n’ibindi. Ibi byose urukiko rwagaragaje ko yabikoreye muri Kigali n’i Mataba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga