Kamonyi/Rukoma: Isibo yo “Gukunda Igihugu” yagabiwe Inka y’Indashyikirwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi binyuze mu murongo uba watanzwe n’Itorero ry’Igihugu, kuri uyu wa 05 Ukuboza 2020 bwagabiye Inka yiswe iy’Indashyikirwa, Isibo yo“Gukunda Igihugu” yo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma. Ni nyuma y’uko iyi Sibo ariyo yakoze ibikorwa by’Indashyikirwa, igahiga izindi.

Umukuru w’Umudugudu, ba Mutwarasibo hamwe na Komite yose y’uyu Mudugudu bagaragaye ni abagore bahamya ko kugera ku bikorwa by’indashyikirwa babikesha gushyira hamwe kwabo n’abaturage, bakicara bagaha umurongo icyo berekejeho amaboko.

Mudugudu Mukarukaka Venansiya, ahamya ko iyi Nka izarushaho kuzamura imibereho y’abagize Isibo yo Gukunda Igihugu, ko kandi ari ishema bashaka gukomeza.

Mukarukaka Venansiya, Umukuru w’Umudugudu wa Nyarusange avuga ku ibanga ryakoreshejwe yagize ati“ Ibanga twakoresheje ni ugushyira hamwe tukaganira kubyo tugiye gukora, tukabiha umurongo. Iyo tumaze kubiha umurongo rero, dufata n’ingamba zuko tugiye kubikora. Dushyira hamwe tukesa Imihigo”.

Akomeza avuga ko mu Mihigo besheje ku ikubitiro harimo; Umuhigo wa Mituweli besheje umwaka ugitangira, Kwishyuza imitungo y’imanza za Gacaca, Imirima y’Ibikoni, Kurwanya imirire mibi, Ubwiherero bujyana n’Isuku n’Isukura n’ibindi birimo na gahunda ya “ Ejo Heza” bavuga ko bageze kure mu kuyishyira mu bikorwa.

Meya Tuyizere yasabye buri wese gukora neza no kureba ku nyungu rusange, gukora nk’uwikorera kuko ngo ntawe wasiganya mu gihe wikorera.

Mudugudu Mukarukaka, asaba abo bafatanya kurushaho gukora neza no kutirara, ubumwe n’ishyaka byabaranze bakabikomeza ngo hato hatagira ubambura ikamba. Agira inama kandi ba Midugudu bagenzi be n’abaturage muri rusange kurangwa no gushyira hamwe, guha umwanya icyo berekejeho amaboko ndetse no kumva neza umurongo wa Politiki y’Igihugu mu byerekezo byose kugira ngo bibafashe kujya neza mu murongo w’ibyo bakora badasobanya.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi washyikirije iyi Sibo Inka y’Indashyikirwa, yabasabye gukomeza ishema ryo kuba Indashyikirwa, kurushaho gukora neza kugira ngo n’abandi babigireho.

Meya Tuyizere, yavuze ko muri rusange Umurenge wa Rukoma, abaturage bawo n’abayobozi baza ku isonga mu kwesa imihigo itandukanye, abasaba gukomeza iryo shyaka bafite ryo guhora besa imihigo. Yasabye buri wese kwirinda kuvunisha abandi, ahubwo buri umwe akita ku nyungu rusange n’icyagirira Igihugu akamaro.

Inka y’Indashyikirwa yagabiwe Isibo yo Gukunda Igihugu, abagize iyi Sibo bavuga ko umwe muri bo utagiraga Inka ariko wari ku rutonde rw’abagombaga kuzagabirwa muri gahunda ya Girinka ariwe uzabanza kuyakira, ikamubyarira hanyuma akayiha bagenzi be, bityo bityo kugera Isibo yose igezweho n’ibyiza byayo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →