Leta ya Kenya yategetswe guha impozamarira abagore bafashwe ku ngufu

Urukiko rukuru muri Kenya rwategetse leta guha impozamarira igera hafi ku madolari y’Amerika 30,000 buri mugore muri bane yananiwe kurinda gufatwa ku ngufu n’ibindi bikorwa by’urugomo bishingiye ku gitsina.

Bijyanye n’urugomo rwakurikiye amatora ataravuzweho rumwe mu 2007-2008.
Iki cyemezo cy’urukiko kirimo kubonwa nk’ikintu gikomeye kigezweho.

Naitore Nyamu-Mathenge, ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga baharanira uburenganzira bwa muntu bagize uruhare muri uru rubanza, yavuze ko kera kabaye ubutabera bugezweho. Ariko, yashishikarije leta ya Kenya gufata ingamba zo gutuma ibikorwa by’urugomo nk’ibyo bitabaho mu gihe kiri imbere.

Umucamanza Weldon Korir yanzuye ko uburenganzira kw’abo bagore barokotse bwo kugira ubuzima ndetse n’uburinganire, bwahonyowe ubwo bahohoterwaga.
Yanavuze ko leta ya Kenya yananiwe kubarinda gukorerwa iyicarubozo ndetse n’ibikorwa bitari ibya kimuntu kandi bitesha agaciro.

BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch ugereraganya ko abantu batari munsi ya 1,000 bishwe, naho abarenga 500,000 bata ingo zabo mu bikorwa by’urugomo byo muri icyo gihe cy’amatora.

Hanavuzwe amakuru menshi yo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’iyicarubozo.

Urwo rugomo rwatangiye ubwo uwari Perezida Mwai Kibaki yatangazwaga ko yatsinze amatora. Uwo bari bahatanye bikomeye Raila Odinga yavuze ko amatora yabayemo uburiganya.

Perezida wa Kenya uriho kuri ubu Uhuru Kenyatta – wari ushyigikiye Bwana Kibaki – ndetse na Visi Perezida William Ruto – wari ushyigikiye Bwana Odinga – barezwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ibyaha byibasiye inyokomuntu, bashinjwa gukongeza urwo rugomo. Bombi bahakanye ibyo birego, nyuma byaje gukurwaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →