Ubukana bwa Covid-19 butumye Leta y’u Rwanda isubika inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 yasohoye itangazo risubika mu buryo butunguranye inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iteganijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020. Impamvu nyamukuru y’iki cyemezo ni icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego aho mu minsi ibiri gusa abantu basaga 230 bakibasanganye.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano isanzwe ari ngaruka mwaka, aho ihuza inzego z’ubuyobozi bw’Igihugu n’ibyiciro by’abanyarwanda batandukanye baba mu gihugu imbere ndetse n’abaturuka hanze. Haganirwa ku ngingo zitandukanye hagamijwe kureba icyerekezo cyiza cy’Igihugu mu nkingi zitandukanye z’imiyoborere, abaturage bagahabwa ijambo hirya no hino.

Dore itangazo ryasohowe n’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru-RBA;

Munyaneza Theogene intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →