Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 muri Village Urugwiro ikayoborwa na Perezida Kagame, yafatiye Akarere ka Musanze ibyemezo byihariye mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Muri aka karere isaha ya saa moya ntawemerewe kuba akiri hanze, inama zirabujijwe.
Dore umwihariko w’Akarere ka Musanze;
Mu byemezo rusange, ingendo guhera kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 zirabujijwe guhera i saa tatu za nijoro kugera saa kumi za mugitondo. Ibi bizubahirizwa kugera kuwa 21 Ukuboza 2020, aho guhera tariki 22 Ukuboza 2020 kugera tariki 04 Mutarama 2021 isaha yo kuba nta muntu ukiri hanze ari i saa mbiri z’ijoro. Mu gihe mu bindi byemezo, amateraniro ahuza abantu benshi, imihango y’ubukwe n’ibirori bitandukanye bibujijwe.
Dore ibyemezo by’inama rusange uko byashyizwe ku mugaragaro;
Munyaneza Theogene / intyoza.com