Umwicanyi wo kuri Twitter mu Buyapani yakatiwe igihano cy’urupfu

Umugabo wishe abantu icyenda nyuma yo kumenyana na bo kuri Twitter yakatiwe urwo gupfa, muri uru rubanza rukomeye rwatumye Ubuyapani bugwa mu kantu.

Takahiro Shiraishi, wahimbwe “umwicanyi wo kuri Twitter”, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2017 nyuma yuko ibice by’imibiri y’abantu bitahuwe mu icumbi rye.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, yemeye icyaha cyo kwica abo bantu, avuga ko ibyo aregwa “byose ari ukuri”. Abo yishe hafi ya bose bari abagore bakiri bato.
Uru rubanza rwatumye habaho kujya impaka ku kuntu kwiyahura bivugwaho ku mbuga za internet.

Abantu barenga 400 bari bitabiriye isomwa ry’urubanza kuri uyu wa kabiri, nubwo urukiko rwari rufite imyanya 16 gusa igenewe abaturage, nkuko ibitangazamakuru byo mu Buyapani bibivuga.

Mu Buyapani, hari benshi bashyigikiye igihano cy’urupfu. Ubuyapani ni kimwe mu bihugu bicye biteye imbere bigifite igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo.

Uyu wakatiwe igihano cy’urupfu, w’imyaka 30, yashukaga kuri Twitter abagore bashaka kwiyahura bakajya iwe, avuga ko yabafasha gupfa ndetse rimwe na rimwe akavuga ko yakwiyica agapfira hamwe na bo.

Yishe anize ndetse akata ibice by’umubiri abagore umunani n’umugabo umwe bafite imyaka yo kuva kuri 15 kugeza kuri 26, hagati y’ukwezi kwa munani n’ukwa cumi mu 2017, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Kyodo byo mu Buyapani, bisubiramo ibikubiye mu nyandiko y’ibirego.

Ubu bwicanyi bwamenyekanye bwa mbere mu kwezi kwa cumi mu 2017 ubwo polisi yasangaga ibice by’imibiri y’abantu mu nzu ya Shiraishi mu mujyi wa Zama mu Buyapani, hafi y’umurwa mukuru Tokyo.

Abunganizi be mu mategeko nkuko BBC ibitangaza, bavuze ko ibirego ashinjwa byari bikwiye kugabanywa, bavuga ko abo yishe bari bamuhaye uruhushya rwo kubica.

Ariko, nyuma Shiraishi yaje kuvuguruza ibivugwa n’abunganizi be ku buryo ubwo bwicanyi bwagenze, avuga ko yabishe batabyemeye.

Kuri uyu wa kabiri, umucamanza wasomye umwanzuro w’urubanza yavuze ko “nta n’umwe mu bishwe wari wemeye ko yicwa”.

Ikinyamakuru The Straits Times cyasubiyemo amagambo y’umucamanza Naokuni Yano agira ati: “Uregwa byasanzwe ko yabigizemo uruhare rwuzuye”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →