Huye: GS Buhimba batashye ibyumba by’amashuri bigeretse(Etage) bya miliyoni 75

Abarezi n’ababyeyi barerera mu kigo cy’amashuri cya Buhimba, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, baravuga ko ibyumba by’amashuri bishya bigeretse byuzuye muri iki kigo bizagabanya ubucucike bwahagaragaraga, bikazatuma n’ireme ry’uburezi rizamuka cyane. Bamwe mu baturage bavuga ko batari bamenyereye amashuri ageretse(etage) mu bice by’icyaro, ubuyobozi bwo buti kubera imiyoborere myiza abana bose barangana, n’ibyo bagenerwa ni bimwe.

Ubwiza bw’ibi byumba butandukanye n’amashuri ashaje bigiragamo, bavuga ko bizatera abana ishyaka ryo gutsinda.

Ibyumba 8 bishya by’amashuri byuzuye kuri GS Buhimba ni ibyumba bigeretse (etage) byubakishije amatafari ahiye, bisakaje amabati. Ibi byumba bizigiramo abanyeshuri bo mu mashuri abanza bari basanzwe bigira mu mashuri ashaje cyane.

Mukanzeyimana Jeanne d’Arc na Hitayezu Saleh ni ababyeyi bafite abana muri iki kigo. Baravuga ko batari bamenyereye etage mu bice by’icyaro, ariko ubu ngo bagiye gushira impungenge baterwaga n’amashuri y’amategura ashaje kandi ava abana babo bigiragamo.

Mukanzeyimana yagize ati:” Twarebaga etage tukabona ni ibyo mu mugi gusa none natwe bitugezeho. Kureba ubwiza bw’aya mashuri bizatuma abana biga bishimye batsinde neza. Iyo hagwaga imvura cg umuyaga ugahuha nahitaga ntekereza ngo umwana wanjye! Ntekereza ko amashuri ashobora kubagwira kubera ukuntu ashaje ariko ubu turanezerewe”.

Ndungutse Paulin ni umwalimu muri iki kigo. Avuga ko bigishaga abana barenze 60 mu ishuri rimwe mu mashuri abanza bigatuma umwalimu atabakurikirana neza bityo ntibitange umusaruro mwiza. Ariko ngo ibi byumba babonye bizabafasha kwigisha neza.

Ndungutse yagize ati « Mu mashuri abanza niho hari ikibazo cyane hagaragara umubare munini w’abanyeshuri ku buryo kubakurikirana usanga bigoye. Ariko ubu noneho aya mashuri mashya azadufasha gukurikirana abana neza bitume n’ireme ry’uburezi rizamuka».

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, avuga ko ibi byumba by’amashuri bigeretse uretse kugabanya ubucucike, ari n’igisubizo ku mikoreshereza y’ubutaka kandi bikaba byuzuye ubukungu bw’abahatuye buzamutse kuko bahabonye akazi.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, avuga ko ibi byumba bigaragaza intambwe ishimishije kuko ngo bitari bimenyerewe ko mu bice by’icyaro haboneka amashuri ageretse. Akaba asaba ubufatanye ku bana, ababyeyi n’abarezi kugira ngo umusaruro mwiza uboneke nk’uko babonye ibyumba byiza.

Guverineri Kayitesi, avuga ko nta bana bagenewe kwigira muri Etage ngo habe n’abatarabigenewe.

Guverineri Kayitesi ati“ Intego yo kubaka amashuri hirya no hino ni ukugabanya ubucucike n’ingendo ndende abana bakora bajya kwiga kure. Kuba rero hano mu cyaro huzuye etage ni intambwe ishimishije itera n’abana ishema bakabona ko hatari abagenewe etage ahubwo bose bibagenewe kubera n’imiyoborere myiza”.

Ibi byumba umunani by’amashuri bya Buhimba byuzuye bitwaye miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu karere ka Huye ibyumba byose biteganijwe nibyuzura hazaba habarurwa ibyumba 96 bigeretse bisanga ibindi 393 byubatse mu buryo busanzwe. Naho mu ntara y’amajyepfo harabarurwa ibyumba by’amashuri bisaga 166 bigeretse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →