2021: Twirinde buri wese yite kubandi-Perezida Kagame

Mu ijambo risoza umwaka wa 2020 ariko kandi rinatangira umwaka wa 2021, Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, yasabye buri wese kwita kubandi, yizeza ko bitewe no gushyira hamwe uyu mwaka mushya wa 2021 ushobora kuzaba mwiza kurusha uwawubanjirije.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yavuze ko uyu mwaka mushya utangiye hari icyizere nubwo habayeho ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ahamya ko ibyo bivuze ko abanyarwanda bashobora no gukora ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Yagize kandi ati “ Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe ntacyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere igihe urukingo rwa Covid rutaratugeraho”.

Akomeza ati“ Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda Igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite kubandi”.

Perezida Kagame avuga ko iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, ko nta byinshi bindi byo kuvuga kuko yabivuze ubwo aheruka kugeza ku Banyarwanda ibijyanye nuko Igihugu gihagaze. Yifurije buri wese n’umuryango we umwaka mushya muhire wa 2021, kuzaba umwaka w’uburumbuke n’Umugisha w’Imana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →