Kubwo kutizera Amerika, Kim Jong-Un wa Koreya ya ruguru yiyemeje kwigwizaho ibitwaro kirimbuzi

Umukuru wa Koreya y’Amajyaruguru Kim Jong-un avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari wo “mwanzi mukuru” w’igihugu cye, kandi ko atizeye ko Washington ishobora guhindura Politike yayo kuri Pyongyang-yaba uwo ari we wese uzayobora iki gihugu.

Mu ijambo yashyikirije ikoraniro kaminuza-Kongere ry’ishyaka rye, ishyaka ry’Abakozi, Kim yemereye abanyagihugu ko agiye kongera ibirwanisho by’ubumara( ibitwaro kirimbuzi) bya Koreya y’Amajyaruguru hamwe n’ingufu za gisirikare.

Kim, avuga ko integuro zo gukora ubwato bw’ubumara zisa n’izarangiye. Avuze aya majambo mu gihe umukuru w’igihugu wa Amerika uherutse gutorwa Joe Biden yitegura gushyikirizwa amabanga/kurahira.

Abasesengura ibintu n’ibindi babona ko amagambo ya Kim ari uburyo bwo gutera igitsure cyangwa se ubwoba kuri Leta igiye kujyaho, mu gihe Biden yitezwe kurahira ku wa 20 z’uku kwa mbere 2021.

Kim yari asanzwe afitanye imigenderanire myiza na Perezida Donald Trump ugiye kuva ku butegetsi, n’aho ibiganiro ku mugambi wa Koreya ya ruguru wo gukora ibirwanisho by’ubumara nta kinini byashyitseho.

Muri iryo jambo yashyikirije iryo koraniro(kongere) kaminuza rigize umunani, Kim yavuze ko Koreya y’Amajyaruguru ititeze gukoresha ibirwanisho byayo by’ubumara keretse habaye “umwanzi” utangiye kubikoresha kuri iki gihugu.

Ibiro ntaramakuru bya Leta KCNA ritangaza ko yavuze y’uko Amerika ari yo “ntambamyi nyamukuru kw’iterambere ry’igihugu, ikongera ikaba umwanzi wacu nyamukuru … umuperezida uwo ari we wese, urwango ifitiye Koreya y’Amajyaruguru ntiruzigera ruhinduka”.

Muri iryo jambo rye, yashyikirije urutonde rw’ibirwanisho yifuza, harimo na za misire zishobora kugera kure kandi zishobora gutererwa haba ku butaka cyangwa mu mazi, hamwe rero n’ibibombe bikomeye.

Koreya y’Amajyaruguru yashoboye kongera ibirwanisho byayo n’aho isanzwe yarafatiwe ibihano by’ubutunzi. Mu ntango z’iki cyumweru nkuko BBC ibitangaza, Kim yemeje ko integuro/umushinga ye yari afite mu by’ubutunzi yananiwe no gushyika ku ntego hafi “mu bisata/ibice nka byose”.

Koreya y’Amajyaruguru yafunze imipaka mu mpera z’ukwa mbere k’umwaka ushize wa 2020 kugira ngo ikumire icyorezo cya Covid-19, aho ikomeza kuvuga ko kugeza ubu nta muntu n’umwe arigera yandura iki cyorezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →