Perezida Kagame ayoboye inama y’Abaminisitiri

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021 bimaze gutangazwa ko ayoboye inama ya Guverinoma, aho zimwe mu ngingo zigwa harimo ijyanye n’ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo risohowe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri iki gicamunsi, rigaragaza ko Perezida Kagame ariwe uyoboye inama ya Guverinoma yiga cyane ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo kigenda kigaragaza ubukana budasanzwe uko umunsi uhita.

Benshi mu bagaragaje ibitekerezo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bagaragaza ko bimwe mubyo biteze birimo ko hashobora gufatwa ingamba zikaze kurusha izari zisanzwe, aho bamwe bavuga ko nka Kigali ntawe byatungura ishyizwe mukato.

Bimwe mu bimenyetso by’izi ngamba zishobora kuza kuba zikaze ni nk’aho kuri iki cyumweru mu buryo butunguranye, Minisiteri y’Uburezi ku masaha y’umugoroba yasohoye itangazo rihagarika amashuri y’incuke, abanza kimwe n’ayisumbuye yose yo mu mujyi wa Kigali. Hari kandi kuba mu bipimo bifatwa n’imibare itangazwa bigaragara ko iki cyorezo kiri hirya no hino mu gihugu, aho ahatungwa agatoki cyane ari ahahurira abantu benshi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →