Uburundi butegereje ko u Rwanda rukora ibyo rusabwa ngo umubano wongere gushinga imizi

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Prezida Ndayishimiye afite icyizere ko u Rwanda n’u Burundi bizasubira kunywana ariko ko hakiri ibyo u Rwanda rutegerejweho kubanza gukora.

Claude Karerwa Ndenzako yavuze ko impungenge u Rwanda rwashyikirije ku bijyanye n’u Burundi zose zatangiwe ibisubizo. Muri ibyo harimo nk’ikibazo cy’uko u Burundi bwaba bucumbikiye abashaka gutera u Rwanda, ngo haje itsinda rikora iperereza risanga badahari.

Leta y’U Burundi ngo iracyategereje ko u Rwanda rutanga abashatse gutembagaza/guhirika ubutegetsi mu 2015 bahungiyeyo, hamwe no kureka kwivanga muri politike yabwo.

Umuvugizi wa Prezida w’u Burundi, Bwana Ndenzako, yakomeje avuga ko hari intambwe imaze guterwa ngo kuko u Rwanda rwaretse impunzi zishaka gutahuka zikabikora.

Aha hari nyuma y’ijambo umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye aheruka gushyikiriza ikoraniro ry’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, aho ryari rimaze gutora umunyamabanga mukuru mushyashya, uyu akaba ari Reverien Ndikuriyo, yahoze ari umukuru w’inama nkenguzamateka/Sena.

Prezida Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere cyane cy’uko u Burundi n’u Rwanda bizasubira kunywana nk’ibihugu by’ibivukanyi / ibihugu by’inshuti cyangwa by’ibituranyi.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →