Kamonyi: Ibisambo byaraye bigiye kwiba, bitema abanyerondo, kimwe muri byo kihasiga ubuzima

Ni mu ijoro ryacyeye ubwo ibisambo byateraga mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ho mukarere ka Kamonyi, bigiye kwiba ihene z’umuturage. Byarwanye n’abanyerondo bitemamo babiri, ariko nabyo mu guhunga kimwe cyahasize ubuzima.

Nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana yabibwiye intyoza.com, ibi bisambo ngo byateye mu masaha y’i saa saba z’ijoro bigamije kwiba ihene ebyiri z’umuturage, aho byanazitwaye abanyerondo bagatesha.

Avuga ko muri uku kubatesha izo hene bari bibye, abanyerondo babiri bakomerekeye mu kubatesha, aho batemwe, umwe mu mutwe undi ku biganza, ariko umwe muri aba bajura nawe ngo akaba yirutse agwira ibuye ahita apfa.

Gitifu yagize ati“ Twagize ibyago, hari abajura baje kwiba, bari batwaye ihene ebyiri abanyerondo barababona, bazibambuye hari umunyerondo batemye mu mutwe undi bamutema mukiganza, noneho undi (umujura) arirukanka, ni ahantu hacunshumuka niyo makuru baduhaye, yikubita hasi agwira igishyinga cy’amabuye nicyo yari ariho, akubitaho umusaya ahita yuma”.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko muri iki gitondo cy’uyu wa Gatandatu urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, abaturutse Kigali ndetse n’abakorera ku Mugina baje gukora iperereza, aho ubwo twandika iyi nkuru hari hagitegerejwe imodoka itwara uwapfuye.

Ihene zateshejwe abajura.

Abagiye kwiba, bateye urugo rw’uwitwa Karangwa Francois w’imyaka 48 y’amavuko, bapfumura inzu bazitura ihene ebyiri. Abanyerondo 2 bakomerekejwe bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Mugina ngo bavugwe.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →