Abasaba irekurwa rya Navalny bakamejeje mu Burusiya

Ibihumbi by’abakora imyigaragambyo kuri iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2021 biraye mu bice bitandukanye by’Uburusiya, basaba irekurwa ry’umugabo utavuga rumwe n’Ubutegetsi, Alexey Navalny. Bubaye ubugira kabiri mu mpera y’icyumweru, badatinya guhagarikwa n’ubutegetsi, kandi mu mbeho nyinshi cyane.

Navalny, yatawe muri yombi ndetse ahita afungwa akiva mu Budage kwivuza, aho bivugwa ko yari yahawe uburozi n’abategetsi ba Leta y’Uburusiya iyobowe na Perezida Vladimir Putin. Ashinjwa na Leta y’Uburusiya kutitaba ubutabera ku gihe yari yarahawe.

Uburusiya bwahakanye kugira uruhare mu gushaka kumwica, ariko kandi bwanze kubikoraho iperereza, buvuga ko nta bihamya bufite. Navalny ashobora kuzafungwa imyaka 3 n’igice.

Hafi mu cyumweru gishize nkuko VOA ibitangaza, ibihumbi by’Abarusiya biraye mu mihanda mu myigaragambyo, aho abashyika 4 000 bahagaritswe mu gihugu cyose bamagana ifungwa rya Navalny.

Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’ibihugu by’Uburayi baneguye ifungwa rye hamwe n’uburyo Leta y’Uburusiya ikoresha ku bakora imyigaragambyo. Ibi byatumye Uburusiya bwikoma bimwe mu bihugu bubishinja kwivanga mu bibera mu gihugu cyabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →