Kamonyi-Kayenzi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita atoroka

Mu ijoro ryacyeye rya tariki 04 Gashyantare 2021, ahagana ku i saa munani mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Kayenzi, Umugabo yatashye mu rugo akinguza, umugore we aje kumugingurira amusanganiza isuka ya Majagu yamukubise ahita apfa.

Uwayezu Servile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kayenzi, yahamirije intyoza.com ko amakuru y’ubu bwicanyi ari impamo. Ko umugabo witwa Ntigurirwa Daniel w’imyaka 42 y’amavuko yakubise isuka ya Majagu umugore we witwa Uwimana Florence wari ubyutse aje kumukingurira ubwo yatahaga nijoro.

Yagize ati” Hari saa Munani z’ijoro, umugabo ngo yari yagiye aho atahukiye arakomanga, umugore abyuka agiye kumukingurira bisanzwe, noneho agikingura undi amukubita majagu. Akana kaho gakuru kumva umuntu aranishye, karabyuka gasanga ni Nyina bakubise, kavuza induru, Ise nako arakirukankana ashaka kukica kuko nyine kari kabivuze, ariko birangira kamucitse”.

Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, uyu mugabo aracyashakishwa kuko ubwo yamaraga kwica umugore we akana kagatabaza yahise atoroka. Umurambo wa Nyakwigendera wo uracyari mu rugo aho hateganijwe ko ajyanwa kwa muganga gupimwa.

Amakuru atangwa na Uwayezu Servile, avuga ko mu busanzwe uyu mugabo n’umugore babanaga mu makimbirane, ariko kandi ngo uyu mugabo yari igihazi( umuntu udashobotse), aho ngo yari anamaze igihe afunguwe kubera yaziraga Inka ya Girinka yariye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →