Stella Nyanzi, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yahunze Igihugu

Stella Nyanzi impirimbanyi itavugarumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda yahunze iki gihugu yerekeza muri Kenya, nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we.

George Luchiri, umunyamategeko wa Nyanzi yabwiye umunyamakuru wa BBC  ko “yabonaga ibikorwa byo gufunga cyangwa gushimuta abanyapolitiki nawe bimusumbirije”.

Nyanzi, wari umwalimu muri kaminuza, yambutse umupaka wa Kenya na Uganda mu modoka rusange yiyoberanyije ngo adafatwa.

Ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko n’abana be bari kumwe nawe i Nairobi, aho bageze kuwa gatandatu ushize. Madamu Nyanzi yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, ndetse na perezida ubwe.

Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize wa 2020, yavuye muri gereza nyuma yo guhanagurwaho icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu anyuze kuri internet.

Mu kwezi kwa cyenda 2018, Nyanzi yahamijwe icyaha kubera ubutumwa yanditse kuri Facebook avuga ku myanya myibarukiro ya nyina wa Perezida Museveni.

Nyanzi nkuko BBC ikomeza ibitangaza, ubu ari gusaba ubuhungiro muri Kenya, nk’uko umunyamategeko we abivuga. Mu matora aherutse muri Uganda, Stella Nyanzi yiyamamarije umwanya w’umudepite w’umugore uhagarariye Kampala, ntiyatsinda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →