Umushoferi utwara Ingabire Marie Immaculee yishwe n’abagizi ba nabi

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko umushoferi watwaraga Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda-TI, Madame Ingabire Marie Immaculee yishwe n’abagizi ba nabi.

Aya makuru y’uko umushoferi wa Ingabire Marie Immaculee yishwe n’abagizi ba nabi yemejwe na Ingabire Immaculee ubwe, aho ku murongo wa terefone atabashije kuvugana n’umunyamakuru wa intyoza.com ariko ku butumwa bugufi agasubiza ko aya makuru ari “Ukuri”.

Ingabire Marie Immaculee ahamya ko iyicwa ry’umuahoferi we ari ukuri. Ati ” Byabereye Kimironko, hagati ya saa mbiri na saa mbiri n’igice”. Akomeza avuga ko we babimubwiye saa tatu, aho kugeza twandika iyi nkuru bari bakiri ku bitaro bya Kacyiru bizwi nk’ibya Polisi gupimisha umurambo( gukoresha Autopsy)

Twagerageje guhamagara umuvugizi w’ubugenzacyaha-RIB ariko ntiyitaba terefone ngendanwa. Ubutumwa bugufi(SMS) kuri Terefone nabwo ntiyasubije, mu gihe kuri whatsapp twagerageje kubaza nawe akatubaza agira ati “ Ngo yaba yiciwe hehe”?.

Turacyakurikirana amakuru arambuye kuri ubu bugizi bwa nabi ku iyicwa ry’uyu mushoferi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →