Nyuma yuko inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 02 Gashyantare 2021 yemeje ko “Guma mu rugo” muri Kigali ikurwaho none, mu gitondo cy’uyu wa 08 Gashyantare 2021 ingendo kubaturiye inkengero za Kigali by’umwihariko abatuye ku gice cy’Akarere ka Kamonyi cyegereye Kigali zongeye gusubukirwa, benshi bashima kuba bongeye gukomorerwa kwinjira Kigali nta nkomyi.
Bamwe mu baganiriye na intyoza.com muri iki gitondo ubwo bazindukaga bajya Kigali n’amaguru abandi batega imodoka kuko Linye(ligne) Nyabugogo Bishenyi yarekuwe nk’ibisanzwe, bavuga ko bishimiye gukomorerwa bakajya mu bikorwa byabo basanzwe bakorera mu Mujyi wa Kigali, ari naho benshi bavuga ko bakesha amaramuko.
Nshimiyimana, umwe mubaganiriye na intyoza.com yambuka Nyabarongo agana Kigali, avuga ko iyi minsi ishize kuriwe ahejwe kujya kigali yamubereye mibi cyane. Ati “ Byangora kuvuga ibyanjye muri iyi minsi ntajyaga Kigali kandi ariho nahahiraga. Niho nakuraga ibintunga ndetse bigatunga umuryango. Kuba rero maze ibyumweru 3 ntabasha guhahira aho nakuraga amaramuko byari umutwaro undemereye cyane kuri njyewe n’umuryango. Ubu ni nko kuva muri Egiputa ujya Kanani”.
Uwitwa Nkurikiyimfura we yagize ati“ Nishimiye kongera kwambuka Nyabarongo njya Kigali aho nca inshuro. Ubuzima bwari bugeze aho ushaka n’uwagufasha ugatinya kujya mu rugo rw’abandi cyangwa se ku muhanda kandi uri umuntu w’umugabo. Iyi minsi yambereye mibi cyane, ubuzima bwasaga n’ubwahagaze ariko wenda ubwo barekuye biraza kuba byiza nubwo bitaba nka mbere”.
Dore uko byari byifashe muri iki gitondo( amafoto);
Munyaneza Theogene / intyoza.com