• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

ONU iravuga ko Koreya ya Ruguru yakomeje igisirikare mu mafaranga y’ubujura

Umwanditsi
February 10, 2021

Raporo yo mw’ibanga y’Umuryango w’Abibumbye-ONU ivuga ko Koreya ya ruguru yibye miliyoni amagana z’amadolari, iyakoresha mu gukomeza porogaramu zayo za Nikleyeli na Misile, biciye ukubiri n’amategeko mpuzamakungu. Iyo raporo yabonywe n’ibitangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 09 Gashyantare 2021.

Kimwe mu bihugu bigize ONU kitavuzwe izina cyatangaje ko iyo raporo ivuga ko igisirikare cya Koreya ya ruguru cyakomejwe n’amafaranga angana na miliyoni 300 z’amadolari icyo gihugu cyibye hakoreshejwe ubuhanga bwa interineti.

Ayo mafaranga yaguze misile zo mu bwoko bwa Balistike, kandi iyo raporo ivuga ko izo misile zishobora gutera ubumara bwa Nikleyeli gushyika/kugera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Icyo cyegeranyo cyanditswe n’abagenzuzi bigenga bo mu itsinda ry’akanama ka ONU rishinzwe amahoro n’umutekano, rikurikirana ibihano kuri Koreya ya ruguru.

Koreya ya ruguru nkuko VOA ibitangaza, iri mu bihano yafatiwe na ONU, Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Uburayi. Ariko abakurikiranira hafi iby’icyo gihugu bavuga ko ibi bihano bitashyitse ku cyo byafatiwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga